George Timothy Clooney, umukinnyi ukomeye wa filime w’Umunyamerika ku myaka 53 y’amavuko yaraye yambikanye iy’urudashira n’umukunzi we Ala Alamuddin bari bamaze igihe kigera ku mwaka bakundana.
Ubukwe bwa Ala Alamuddin na George Clooney bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2014 mu Mujyi wa Venise mu Butaliyani muri Hoteli y’inyenyeri eshanu yitwa Aman.
Bamwe mu byamamare byatashye ubu bukwe harimo abakinnyi ba filime Matt Damon, Emily Blunt , umunyamideli Cindy Crawford, umuhanzi Bono.
George Clooney n’umugore we umunyamategeko Ala Alamuddin basezeranyijwe n’inshuti yabo Walter Veltroni wahoze ari umuyobozi wa Roma.
Nyuma yo kwambikana impeta iborori byo gusangira n’inshuti za hafi zari zatashye ubu bukwe byabereye muri hoteli ikomeye cyane ya Belmond Cipriani bugufi y’ikirwa cya Giudecci.
Amal Alamuddin ni umunyamategeko ukomeye ku rwego mpuzamahanga, mu bo yaburaniye harimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ukraine Ioulia Timochenko, Julian Assange, washinze Wikileaks.
George Clooney yigeze kurushingana n’umukinnyi Talia Balsam babana kuva mu 1989-1993.



















TANGA IGITEKEREZO