00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 53 George Clooney yarushinze

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 28 September 2014 saa 08:57
Yasuwe :

George Timothy Clooney, umukinnyi ukomeye wa filime w’Umunyamerika ku myaka 53 y’amavuko yaraye yambikanye iy’urudashira n’umukunzi we Ala Alamuddin bari bamaze igihe kigera ku mwaka bakundana.
Ubukwe bwa Ala Alamuddin na George Clooney bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2014 mu Mujyi wa Venise mu Butaliyani muri Hoteli y’inyenyeri eshanu yitwa Aman. Bamwe mu byamamare byatashye ubu bukwe harimo abakinnyi ba filime Matt Damon, Emily Blunt , umunyamideli Cindy Crawford, (…)

George Timothy Clooney, umukinnyi ukomeye wa filime w’Umunyamerika ku myaka 53 y’amavuko yaraye yambikanye iy’urudashira n’umukunzi we Ala Alamuddin bari bamaze igihe kigera ku mwaka bakundana.

Ubukwe bwa Ala Alamuddin na George Clooney bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2014 mu Mujyi wa Venise mu Butaliyani muri Hoteli y’inyenyeri eshanu yitwa Aman.

Bamwe mu byamamare byatashye ubu bukwe harimo abakinnyi ba filime Matt Damon, Emily Blunt , umunyamideli Cindy Crawford, umuhanzi Bono.

George Clooney n’umugore we umunyamategeko Ala Alamuddin basezeranyijwe n’inshuti yabo Walter Veltroni wahoze ari umuyobozi wa Roma.

Nyuma yo kwambikana impeta iborori byo gusangira n’inshuti za hafi zari zatashye ubu bukwe byabereye muri hoteli ikomeye cyane ya Belmond Cipriani bugufi y’ikirwa cya Giudecci.

Amal Alamuddin ni umunyamategeko ukomeye ku rwego mpuzamahanga, mu bo yaburaniye harimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ukraine Ioulia Timochenko, Julian Assange, washinze Wikileaks.

George Clooney yigeze kurushingana n’umukinnyi Talia Balsam babana kuva mu 1989-1993.

Nina Bruce Warren nyina wa Clooney akigera ahabereye ubukwe
Clooney yateye ishoti ubusiribateri
Matt Damon inshuti ya Clooney, ni umwe mu batashye ubu bukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages