Yabitangarije mu kiganiro cyasoshotse kuri uyu wa 18 Werurwe 2026 cyitwa Call Her Daddy ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Alex Cooper.
Ati “Ndabyibuka kuko namenye ko nari mfite ibibazo by’uko ntari meze neza mu buzima bwo mu mutwe. Ikintu cyasaga nk’aho cyamfashe kwari ugutekereza kwiyahura”.
Yakomeje avuga ko “Nari meze nk’uri gukoresha ibiryo n’imyitozo [ngororamubiri] kugira ngo nivane ku Isi. Ndi kugerageza kuva mu buzima [mbayemo] kandi nanone nkeneye kumenya kubaho. Kubera ko nigiriye ubwoba cyane kuko nararibwaga cyane nkumva ko ninibabaza kurushaho ari bwo buryo bwonyine bwo kutumva ubwo buribwe”.
Uyu mugore w’imyaka 49 y’amavuko ubu yayobotse inzira yo kwivuza iyi ndwara yarwaye akiri umunyeshuri, kikaba ari cyo kintu amaze gukora gihambaye kurusha ibindi mu buzima bwe nk’uko abivuga . Ati “Ni ubwa mbere ikintu cyatumye mfukama ngasenga.”
Iyi nzira yo kwivuza igirwamo uruhare na we ku giti cye, itsinda ry’abantu nk’inshuti ze ndetse n’abaganga b’inzobere bazi neza iby’imirire.
Kerry yibutse ukuntu yajyaga ahabwa inkwenene n’abantu bamenyaga iby’iki kibazo afite ndetse anaburira abafite ikibazo nk’icye kutagira isoni ngo babyihererane kandi bakeneye ubufasha.
Kuri ubu, uyu mukinnyi wa filime atewe ari gukorana bya hafi na “Equip” yashoyemo imari, ikigo gifasha abantu kugira imirire iboneye mu rugendo rwo gukira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!