Nyuma yo kumenya amakuru ko umugore we ’Irene Uwoya’ yararanye n’umuhanzi ’Diamond Platnumz’ muri hoteli, Ndikumana Hamad Katauti yahise amutangariza ko atandukanye na we burundu.
Nk’uko yabitangarije ikinyamakuru GPR cyandikirwa muri Tanzaniya, Irene Uwoya yavuze ko Ndikumana Katauti amaze gusoma inkuru y’ukuntu yamuciye inyuma, ngo yahise yitura hasi agira ikibazo gikomeye cyane, afata umwanzuro wo gutandukana bidasubirwaho n’umugore we.
Mu magambo ye ati: "Akibona iriya nkuru yahise agwa hasi, hanyuma mu gitondo abyuka asubira iwabo, maze ahita ambwira ko ibyanjye na we birangiye. Sinzi niba azangarukira.”
Ntibikiri ibihuha kuko Irene Uwoya ubwe ni we watangaje ko urugo rwe n’umugabo we Katauti rwamaze gusenyuka kubera umuhanzi Diamond wamusohokanye muri Mbezi Beach, Dar es Salaam ku itariki ya 25 Werurwe 2013. Barasohotse bararana mu cyumba kimwe gifite nomero 208, binamenyekana ko binjiyemo saa mbili n’iminota 24 z’umugoroba (20h24’), basohokamo saa tatu n’iminota 13 za mugitondo (09h13’).
Irene yongeyeho ko nta kindi kibazo yari afitanye n’umugabo we, gusa ngo kubera gusohokana na Diamond, umuryango we umumereye nabi umushinja kuwusebya aca umugabo we inyuma.
Si ubwa mbere bagirana ikibazo, kuko no mu minsi ishize urugo rwa Katauti na Uwoya rutari ruhagaze neza nyuma y’uko byavugwaga ko umugore we yibera k’uwundi mugabo, ndetse ko n’umwana bafitanye ashobora kuba atari uwe.
Kuri ubu, Ndikumana Hamad Katauti yamaze kugaruka mu mujyi wa Kigali, aje wenyine, Irene ’Oprah’ Uwoya asigara muri Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO