00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Julian McMahon wamamaye muri filime ‘Fantastic Four’ yitabye Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 July 2025 saa 09:50
Yasuwe :

Julian McMahon uri mu bari abakinnyi b’imena muri filime y’uruhererekane yitwa “Nip/Tuck”, ndetse wanakinaga nka Dr. Doom muri filime za “Fantastic Four” zo mu myaka ya 2000, yapfuye afite imyaka 56.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Facebook rwa “Nip/Tuck”, ndetse n’itangazo ryatanzwe n’umugore we, Kelly McMahon, wabwiye Deadline ko “Julian yitabye Imana mu mahoro muri iki cyumweru nyuma yo guhangana n’indwara ya kanseri.”

McMahon yakinnye nk’umuganga afatanyije na Dylan Walsh muri filime “Nip/Tuck” yanditswe na Ryan Murphy, yerekanaga ubuzima bw’abaganga babiri batunganya isura n’imiterere y’abantu.

Iyo filime y’uruhererekane yari ifite uduce dutandatu twatambutse hagati ya 2003 na 2010, ikaba yarahataniye ibihembo bya Primetime Emmy inshuro 18, yegukana kimwe cyiswe ‘prosthetic makeup’.

Muri icyo gihe kandi, yakinnye nka Dr. Victor Von Doom muri filime za “Fantastic Four” zakinnyemo na Jessica Alba na Chris Evans mu 2005 no mu 2007.

Julian McMahon yanamenyekanye muri filime z’uruhererekane nka “Charmed” na “Profiler”. Uyu mukinnyi w’Umunyamerika ukomoka muri Australia yari aherutse kugaragara muri “FBI: Most Wanted” ndetse no muri “The Residence” ya Netflix.

McMahon yari amaze igihe kirekire mu mwuga we yatangiye mu mpera za 1980, ndetse yari agikina filime kuko yagaragaye muri filime nshya ya Nicolas Cage yitwa “The Surfer” izasohoka mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Julian McMahon wamamaye muri filime zirimo ‘Fantastic Four’ yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .