00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jack B yinjiye muri Sinema

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 29 April 2013 saa 09:18
Yasuwe :

Umuhanzi Rugamba Jacques uzwi ku izina rya ‘Jack B’, uririmba mu njyana ya R&B na Pop, yakandagije ikirenge mu mwuga Sinema, aho agiye kugaragara muri filimi ya mbere n’ubundi akina ari umuririmbyi.
Jack B, wamaze gufata gahunda yo gufatanya umuziki na sinema, yatangaje ko iyi filimi yitwa “Irahita” agiye kugaragaramo bwa mbere izatuma umuziki we umenyekena kurushaho kuko akinamo ibijyanye na muzika ndetse ari na we mukinnyi w’imena.
Aganira na IGIHE, Jack B yagize ati: "Filimi ya (…)

Umuhanzi Rugamba Jacques uzwi ku izina rya ‘Jack B’, uririmba mu njyana ya R&B na Pop, yakandagije ikirenge mu mwuga Sinema, aho agiye kugaragara muri filimi ya mbere n’ubundi akina ari umuririmbyi.

Jack B, wamaze gufata gahunda yo gufatanya umuziki na sinema, yatangaje ko iyi filimi yitwa “Irahita” agiye kugaragaramo bwa mbere izatuma umuziki we umenyekena kurushaho kuko akinamo ibijyanye na muzika ndetse ari na we mukinnyi w’imena.

Aganira na IGIHE, Jack B yagize ati: "Filimi ya mbere ngiye kugaragaramo yitwa ‘Irahita’, ndi umukinnyi mukuru, aho nkina ndi umusore ukunda umuziki cyan ariko umubyeyi wanjye atabikunda, ariko akaza kumva ko ari impano indimi akangarukira akanshyigikira.”

Yakomeje avuga ko gukina iyi filimi bimushimishije kuko akina agaragaza ubuhanzi bwe, ndetse akagaragaza ukuntu nubwo abo mu muryango we batishimiraga uko aririmba nyuma baje kubyumva ubu bakaba bageze aho bakabikunda.

Biteganyijwe ko iyi filimi ‘Irahita’ izashyirwa ku isoko kuwa gatatu tariki ya 1 Gicurasi uyu mwaka, Jack B akaba avuga ko ari intangiriro ye yo gukina filimi kandi azakomeza gukina, ndetse akanagumya kubifatanya na muzika.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages