Madedeli ni umwe mu bantu mbarwa bitabiriye igikorwa cyo gushima Imana cyateguwe na Clapton Kibonge warungurutse ku marembo y’urupfu nyuma yo kuzahazwa n’indwara y’igihaha.
Ni umusangiro wabaye mu ijoro ryo ku itariki 25 Gicurasi 2024.
Mu kiganiro na IGIHE, Madedeli Yagaragaje ko hari Ibibazo byinshi bicyugarije sinema y’u Rwanda birimo na ruswa ishingiye ku gitsina, ku buryo nawe hari umunsi byari bigiye kumubaho.
Ati “Hari igihe natsinze ijonjora ryo gukina muri filime nyuma uwo muyobozi wa filime yansabye ko najya iwe gutora inyandikontabwo nagiyeyo. Naramubwiye ngo oya, ahubwo dushake ahantu duhurira uyimpe cyangwa se uyimpere umumotari. Ntabwo nagiye mu rugo rw’uwo musore.”
Madedeli yasobanuye ko yagize amakenga kuko hari ahantu henshi bari guhurira, cyane ko uyu musore yaje no kwanga ko bagira ahandi bahurira hatari iwe.
Ati “Nshobora kuba naratekereje ibitandukanye n’ibyo we yashakaga nabyo byaramfashije. Nakuze iwacu batubuza gusura umusore wibana, no mu mashuri twakuze batubuza ngo ntugasure umusore. Erega ntawamenya, ushobora kujyayo ugahura n’ibibazo.”
“Kuva tukiri abana niko twarezwe, urebye nk’imiryango yabaga irimo abakobwa, wasangaga ababyeyi bababuza gusura abasore bibana. Ariko no mu makinamico twarabyumvaga ko abakobwa bahura n’ibibazo iyo basuye abasore.”
Madedeli yagiriye inama abakobwa yo kumvira umutima nama ubabuza gusura abasore bibana kuko birinda ibishobora kwangiza ahazaza habo.
Dusenge Clenia azwi muri filime zitandukanye zirimo Papa Sava, Ejo si Kera, Indoto, The Bishop’s Family. Kuri ubu ari gukina mu Icyaremwe Gishya akaba akina yitwa Sabrina.
Madedeli afatanya gukina filime n’ubushabitsi dore ko afite sosiyete yitwa ’Clean Solution Group’ ikora ibikorwa bijyanye n’ubwubatsi nko kubaka imihanda, gucuruza amapave n’ibindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!