00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Leonardo DiCaprio akiri ingaragu

Yanditswe na

Marie Monique Dushime

Kuya 18 April 2013 saa 11:55
Yasuwe :

Umukinnyi wa filimi w’icyamamare wo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ’Leonardo DiCaprio’ ageze ku myaka isaga 38 akiri ingaragu kubera umwuga we udatuma abasha kugera ku mateka meza mu rukundo.
Nk’uko tubikesha urubuga 7sur7, umunyamerika Leonardo DiCaprio wavutse mu w’1974 wamenyekanye cyane muri filimiyitwa ‘Titanic’ akina yitwa Jack, akanakina no muri ’Inception’ na ’Jungle unchained’, n’izindi, yatangaje ko imwe mu mpamvu zituma adashaka umugore ari ukubera umwuga we wo gukina filme. (…)

Umukinnyi wa filimi w’icyamamare wo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ’Leonardo DiCaprio’ ageze ku myaka isaga 38 akiri ingaragu kubera umwuga we udatuma abasha kugera ku mateka meza mu rukundo.

Nk’uko tubikesha urubuga 7sur7, umunyamerika Leonardo DiCaprio wavutse mu w’1974 wamenyekanye cyane muri filimiyitwa ‘Titanic’ akina yitwa Jack, akanakina no muri ’Inception’ na ’Jungle unchained’, n’izindi, yatangaje ko imwe mu mpamvu zituma adashaka umugore ari ukubera umwuga we wo gukina filme.

Asobanura iyi mpamvu, DiCaprio yatanze urugero kuri filimiye yitwa "Gatsby Le Magnifique", yerekana ukuntu bizamusaba kumara amezi agera muri atandatu mu gihugu cya Maroc, aho agaragaza ko bitamworohera kumara icyo gihe kandi afite umugore yasize muri Amerika.

Ibi ntibishatse kuvuga ko Leonardo DiCaprio adakunda, ahubwo nuko uwo mwuga utamwemerera kuba yakwinjira mu rukundo ruhambaye rwo kuba yashinga urugo, dore ko hari abagore beza rwose yakundanye nabo, harimo nka ’Gisele Bündchen’, ’Bar Refaeli’, na ’Erin Heatherton’.

N’ubwo Leonardo DiCaprio ataratwara igihembo mu marushanwa ya Hollywood, ntibimuca intege kuko ku bwe kuba yarabashije kuba umukinnyi w’imena muri filimi‘Titanic’ yamenyekanye ku isi yose, ari byo kuri we anganya n’ibyo bihembo byose yagahawe.

Leonardo DiCaprio

Abakobwa bakundanye na Leonardo DiCaprio:

Gisele Bundchen
Bar Refaeli
Ern Heatherton

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages