00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikinamico "The Monument –Ishusho" igiye kongera kwerekanwa mu Rwanda

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 4 October 2013 saa 04:29
Yasuwe :

Ikinamico "The Monument -Ishusho", umukino urimo gutegurwa na Isôko Theatre Rwanda, umuryango w’abanyabugeni uharanira guteza imbere ikinamico nk’inkingi yo gukiza ibikomere biterwa n’intambara na Jenoside no kubaka umubano hagati y’abantu, izerekanwa muri Kigali mu cyumweru gitaha kuva ku ya 8 kugera ku ya 10 Ukwakira.
Imikino itegurirwa ubuntu mu rwego rwo gufasha umuryango nyarwanda wanyuze mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikaba yaranditswe n’umunyakanada, Colleen Wagner. (…)

Ikinamico "The Monument -Ishusho", umukino urimo gutegurwa na Isôko Theatre Rwanda, umuryango w’abanyabugeni uharanira guteza imbere ikinamico nk’inkingi yo gukiza ibikomere biterwa n’intambara na Jenoside no kubaka umubano hagati y’abantu, izerekanwa muri Kigali mu cyumweru gitaha kuva ku ya 8 kugera ku ya 10 Ukwakira.

Imikino itegurirwa ubuntu mu rwego rwo gufasha umuryango nyarwanda wanyuze mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikaba yaranditswe n’umunyakanada, Colleen Wagner.

Abakinnyi b’abanyarwanda basanzwe bamenyerewe mu makinamico barimo Jaqueline Umubyeyi, Solange Umuhire uzwi ku izina rya Liza Kamikazi umunyamuziki, Sonia Bonna, na Kenny Nukundwa wasimbuye Jean Paul Uwayezu, wari usanzwe akina muri uyu mukino kuva mu mwaka wa 2008, ariko akaba atazagaragara kubera impanuka yagize, ni bo bakina uyu mukino.

"The Monument -Ishusho" yerekanywe bwa mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2008. Yari ikinwe bwa mbere ku mugabane wa Afurika. Kuva icyo gihe aba bakinnyi b’abanyarwanda bamaze kwerekana iyi kinamico mu Rwanda no muri Canada, ndetse baritegura kujya kuyerekana mu iserukiramuco Mpuzamahanga (International Dialogue Festival) rizabera muri Pologne mu kwezi gutaha.

Uyu mukino uyoborwa n’umuhanga mu makinamico w’umunyakanada Jennifer H. Capraru, kubera ubuhanga yandikanywe, ikinamico The Monument yahinduwe mu ndimi zisaga indwi zo hirya no hino ku Isi, ndetse yanatwaye ibihembo bitari bike, harimo igitangwa na Guverineri Mukuru wa Canada (Governor General’s Award for Drama).

"The Monument-Ishusho" ni inkuru y’intambara, Jenoside ndetse n’amakimbirane ashingiye ku moko. Uyu mukino wanditswe bwa mbere mu rurimi rw’icyongereza, washyizwe mu Kinyarwanda na Isôko Theatre Source Rwanda ubwo watangiraga gukinwa mu Rwanda mu mwaka wa 2008. N’ubwo uwawanditse yagendeye ku mateka y’ubwicanyi bwabereye muri Bosnia, uyu mukino werekana neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Kuri uyu mukino, Umutoza w’abakinnyi Capraru, yagize ati “Uyu mukino wandikanywe ubuhanga bukomeye cyane, umwanditsi akaba akoresha imvugo ishushanyije agamije kurandura umuzi w’ikibi, ndetse no gushimangira ibyiza byo gutanga imbabazi.”

Capraru akomeza agira ati “Mu gutoza uyu mukino ngerageza gushyiramo ibikorwa-shusho bigaragarira amaso, kandi nkanakoresha abakinnyi ndetse n’imbamutima (emotions) zabo, kugira ngo tugeze ubutumwa ku bareba umukino.”

Iyi mikino yose izabera kuri Heaven Restaurant mu Kiyovu, izajya itangira buri munsi ku isaha ya saa mbiri n’igice z’umugoroba (20h30).

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages