Umuboyozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri Netflix, Ted Sarandos, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Varity, ubwo yari abajijwe niba iyi filimi yaciye ibintu muri Koreya y’Epfo no ku Isi hose izasohora igice cyayo cya kabiri.
Umwanditsi wayo Hwang Dong-hyuk yatangaje ko hagaragaye ubusabe bw’abantu benshi bifuza ko iyi filimi yakomeza.
Yagize ati “Ubusabe, igitutu, urukundo rwinshi byaragaragaye cyane, numvise nta mahitamo twari dufite. Ni muri urwo rwego igice cya kabiri cya Squid Game kizaza.”
Yatangaje ko Lee Jung-jae wamenyekanye cyane muri iyi filimi ku izina rya Seong Gi-hun azagaruka muri iyi filimi y’uruhererekane.
Nubwo hatangajwe ko Squid Game igiye gusohoka vuba, ntabwo igihe nyacyo izasohokera cyatangajwe.
Squid Game yarebwe cyane ku Isi mu mwaka ushize aho yarebwe mu buryo bw’ikoranabuhanga amasaha arenga miliyali imwe nyuma y’iminsi 28 gusa isohotse.
Iyi filimi y’uruhererekane yatsindiye ibihembo bitandukanye harimo ibya Golden Globe Awards ndetse n’ibya Gotham Awards.
Netflix yatangaje ko yakoresheja amafaranga angana na miliyoni 21 z’amadolari mu gice cya mbere cya Squid Game ariko ikaba iteganya kuzakuramo amafaranga asaga miliyoni 891 z’amadolari.
Squid Game ni filimi yo muri Koreya y’epfo y’uruhererekane, ikinwamo n’abantu bafite amadeni aho bakina umukino w’abana kugira ngo batsindire akayabo k’amafaranga.
Mu marushanwa menshi akinwa utsinda aba agomba kuba umwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!