00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Idris Elba ari gutunganya filime yubakiye ku gitabo cya Chinua Achebe

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 1 October 2024 saa 08:31
Yasuwe :

Rurangiranwa muri sinema akaba icyamamare ku Isi, Idrissa Akuna Elba OBE wamenyekanye nka Idris Elba, yatangiye umushinga wo gutunganya filime y’uruhererekane igaruka ku nkuru iri mu gitabo “Things Fall Apart” cyanditswe na Chinwa Achebe.

Uyu ni umushinga Idris Elba afatanyije na A24 Studios ndetse ni we mukinnyi mukuru akaba ari na we washoyemo imari kugira ngo iyi filime ikorwe (Executive Producer).

Ni filime azahuriramo n’abakinnyi ba filime bakomeye barimo Umwongereza David Oyelowo wegukanye ibihembo birimo Critics’ Choice Award , ibihembo bibiri bya NAACP Image Awards ndetse yanahataniye Golden Globe Awards inshuro eshatu, Primetime Emmy Awards ishuro ebyiri, Screen Actors Guild Award, na BAFTA Awards.

Ubundi “Things Fall Apart” ni kimwe mu bitabo bya mbere Chinua Achebe yanditse cyasohotse mu 1958 kigurisha kopi zirenga milioni 20.

Iki gitabo cyashyizwe mu ndimi zirenga 50 ndetse cyifashishwa cyane mu masomo y’ubuvanganzo ku Isi yose.

Iki gitabo ahanini kigaruka ku nkuru y’umugabo witwa Okonkwo ukomoka mu gace ka Umuofia (umwe mu midugudu icyenda ituwe n’ubwoko bw’aba-Igbo muri Nigeria).

Umwanditsi abara inkuru y’imibereho ye muri Umuofia hamwe n’abagore be batatu n’abana be, ubuhunzi bwe, n’urugamba rwe yahanganyemo n’abamisiyoneri b’Abakirisitu bari kumwe n’abakoloni b’Abongereza.

Albert Chinualumogu Achebe [Chinua Achebe] ni umwe mu banditsi bakomeye babayeho ku Mugabane wa Afurika ndetse akaba n’umwe mu bagize uruhare rwo kuyimenyekanisha.

Uyu mugabo yavukiye ahitwa Ogidi muri Nigeria ku wa 16 Ugushingo 1930 yitabye Imana azize uburwayi mu 2013.

Chinua Achebe yamenyekanye ku isi kubera ibitabo yanditse byakunzwe cyane birimo “Things Fall Apart”, “No Longer at Ease”, Arrow of God, “Man of The People”, ndetse na “Anthills of the Savannah”.

Achebe ni umwe mu banditsi bakomeye Umugabane wa Afurika wagize
Idris Elba n'umugore we Sabrina Dhowre Elba ubwo baheruka mu Rwanda birori byo 'Kwita Izina'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .