00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyamamare Ramsey Nouah aragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 3 October 2014 saa 09:34
Yasuwe :

Umukinnyi w’icyamamare muri sinema Ramsey Tokunbo Nouah Jr aragera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Ukwakira 2014.
Biteganyijwe ko ahaguruka iwabo muri Nigeria i Lagos uyu munsi saa sita z’amanywa ku isaha y’i Kigali agere i Kanombe saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.
Uyu mukinnyi wa filime aje mu Rwanda ku butumire bwa Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) akaba azahugura abakora Sinema mu Rwanda mu gihe cy’icyumweru azamara.
Biteganyijwe kandi ko Ramsey (…)

Ramsey na we yise ingagi izina

Biteganyijwe kandi ko Ramsey Nouah azahitamo abakinnyi azakoresha muri filimi ari gutegura ku Rwanda yitwa “Love brewed in a Rwandan pot (Urukundo rwengeye mu kabindi ka Kinyarwanda).

Ramsey ubwo yari mu Kinigi mu gikorwa cyo Kwita Izina ingagi

Ramsey Nouah ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye mu gihugu cya Nigeria no ku Mugabane wa Afrika muri rusange akaba yarakunzwe cyane kubera filime z’urukundo nyinshi amaze gukina.

Mu mwaka wa 2010 yegukanye igihembo cyiswe African Movie Academy Award, igihembo cyahawe umukinnyi mwiza w’ingenzi, mu mafoto meza yagaragaje muri filIme yakinnyemo yitwa The figurine.

Ramsey aheruka kuza mu Rwanda mu mwaka wa 2013 mu gikorwa cyo Kwita Izina Ingagi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages