Umulisa yiyongereye ku rutonde rw’Abanyarwanda bagaragara muri filime ziri kuri Netflix, barimo Lionël Ruzindana wamenyekanye mu yitwa ‘La Terre et le Sang’, Trezzo Mahoro wagaragaye muri ‘To All the Boys: P.S. I Still Love You’, Umuhire Eliane wagaragaye muri ‘Trees of Peace’ na Ncuti Gatwa wamenyekanye muri ‘Sex Education’ akaba ari nawe wabimburiye abandi Banyarwanda kugaragara muri filime kuri uru rubuga.
Umulisa Gahiga agaragara muri ‘season 2’ ya “The Sandman’’ aho akina yitwa Narada. Ubusanzwe aba mu Busuwisi, ariko afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi ndetse ni naho yavukiye. Afite imyaka 26.
Uyu mukobwa uvuka mu muryango w’abantu batandatu barimo ababyeyi be ndetse n’abavandimwe be bane. Ababyeyi be nabo ntabwo bakuriye mu Rwanda kuko nyina yavukiye i Burundi, akurira muri Ethiopia no muri New York muri Amerika, bitewe n’uko sekuru yari ambasaderi. Se we yavukiye mu Bubiligi, hanyuma yimukira muri RDC, nyuma yaho, yimukira mu Busuwisi.
N’ubwo bimeze gutyo, Umulisa yivuga nk’umukobwa utaravukiye mu Rwanda ariko wiyumva nk’Umunyarwandakazi, kuko ababyeyi be bose bakomoka mu Rwanda.
Ati “Navukiye mu Bubiligi, ariko nahabaye kugeza mfite imyaka irindwi. Ndi umwenegihugu w’u Bubiligi. Nyuma yaho, nimukiye mu Busuwisi aho mfite uburenganzira bwo gutura burundu. Nubwo navukiye hanze, niyumva nk’Umunyarwandakazi.”
Iyo ababiijwe igihugu yiyumvamo nk’inkomoko ye cyangwa se avuga nta ngingimira aho yaba ari hose, ko akomokamo yemeza ko u Rwanda ruza imbere ariko na none ntasige n’u Busuwisi nk’igihugu yabayemo kuva ku myaka irindwi.
Ati “Ahantu mfata nk’iwacu…sinzi neza. Navuga ko u Rwanda n’u Busuwisi ari ho iwacu, ariko mu buryo butandukanye. U Busuwisi niho nita nk’aho nsanzwe mba. Kuko nyuma yo kuva muri Claremont College, muri Amerika, nahise njya mu Busuwisi, niho ababyeyi banjye batuye kandi niho numva ntekaniye kurusha ahandi.”
Yakomeje avuga ko “Ariko kandi, u Rwanda narwo rutuma numva ndi iwacu mu buryo bwihariye. Nahubatse inzu[...] ni naho bene wacu benshi batuye, bityo bigaha ubuzima bwanjye umutekano. Ariko nanone, kubera ko ntavuga ururimi rw’iwacu(Ikinyarwanda), ibyo byiyumvo byo kwibona mu bandi ntibyuzuye neza. Gusa biterwa n’uko ubuzima bwanjye bwose nabumaze ndi mu mahanga.”
“The Sandman” Gahiga agaragaramo, ni filime y’uruhererekane ishingiye ku gitabo cya Neil Gaiman, kigaruka ku rugendo rwa Morpheus (Dream), umwami w’inzozi.
Iyi filime yatangiye guca kuri Netflix mu 2022, muri icyo gihe yatangiye ikinwamo n’Umwongereza Tom Sturridge nk’umukinnyi w’imena. Mu gice cya kabiri, hiyongereyemo Umulisa Gahiga, umukinnyi w’Umunyarwandakazi, wagaragaye nk’Umwamikazi Nada.
Nyuma ya ‘season’ ya mbere ya “The Sandman” iya kabiri yatangiye gushyirwa kuri Netflix kuva muri Nyakanga 2025 aho hagiyeho ibice bibiri, mu gihe ibindi bice bizashyirwaho ku wa 24 Nyakanga.
Uretse iyi filime Gahiga yagaragaye mu zindi filime zirimo “The Madame Blanc Mysteries” yo mu 2021 ndetse na “Liaison” yagiye hanze mu 2023.
Reba agace gato ka “The Sandman”, filime igaragaramo Umulisa Gahiga



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!