Ni filime imaze iminsi mike igiye hanze cyane ko yasohotse ku wa 16 Gicurasi 2025. Iyi filime yo muri Amerika imara iminota 110. Yashowemo miliyoni 50$.
Igaruka ku nkuru yo mu 1969 ya Iris Campbell n’umusore bakundanaga, Paul. Itangira aba bombi bitabiriye ibirori byo gutaha ku mugaragaro Skyview, inyubako ndende yubatse nk’umunara, irimo restaurant y’akataraboneka.
Mu birori by’umuziki n’imbyino byabereye muri iyi nyubako, Iris yagize iyerekwa, aho aza kuvumbura ko iyi nyubako igiye gusandara, biturutse ku gutoboka kw’igisenge cy’ikirahure, no guturika kwa ‘gaz’, maze akarokora abari aho bose.
Ni inkuru y’ahahise ikurikirana umwuzukuru wa Iris, uba witwa Stefani Reyes. Aba asanzwe ari umunyeshuri muri kaminuza. Uyu mukobwa atangira kujya arota inzozi mbi z’iyo mpanuka, akabura amahoro ndetse no ku ishuri bakabona ko hari ikibazo afite gikomeye.
Aza kumva ko ibyo arota bishobora kuba bifitanye isano na nyirakuru, Iris, agahitamo gusubira iwabo gushaka ibisobanuro.
‘Final Destination Bloodlines’ iri kwerekanwa mu nzu zerekanirwamo filime ku Isi yose. Mu Rwanda ushaka kuyireba wajya kuri Canal Olympia ku i Rebero aho yerekanwa buri munsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!