Integuza y’iki gice yagiye hanze, ndetse byemejwe ko kizasohoka ku wa 19 Gicurasi 2023.
‘Fast and Furious’ ni filime yakunzwe n’abatari bake ku Isi, igaruka ku itsinda ry’abasore n’abakobwa bafite ubuhanga butandukanye riyobowe na Dominic, bifashishwa na Leta ya Amerika mu kurwanya ibyihebe bitera igihugu.
Mu gace k’integuza ka ‘Fast X’ kagaragaza ibyamamare bizagaragaramo birimo Jason Momoa wakinnye muri ‘Aquaman’, kuri ubu uzakina ari we ntangondwa yihaye guhangana n’itsinda rya Dominic, agamije kuryihoreraho.
Hazagarukamo John Cena wagaragaye mu gice giherutse ari murumuna wa Dominic bagirana amakimbirane, kuri ubu azagaruka afatanya n’itsinda ryabo.
Iyi filime nanone izagarukamo ibyamamare byakinnye mu bice byabanje nka Jason Statham, Ludacris, Michelle Rodriguez n’abandi.
‘Fast and Furious’ ni filime yatangiye gukinwa kuva 2001, igenda isohora uduce dutandukanye uko imyaka yagenda ihita, kugeza ubu igiye gusohora igice cya 12.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!