00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Filime "20 ans plus tard" yahaye isomo abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 15 March 2014 saa 09:55
Yasuwe :

Filime "20 ans plus tard" ikubiyemo ubuhamya ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, no kuba amahanga ntacyo yakoze ngo ahayigarike kandi arokore abicwaga, ni isomo rikomeye cyane ku guhangana n’abakomeje kuyipfobya no kuyihakana.
Ubwo Filime 20 ans plus tard yerekanwaga bwa mbere mu Mujyi wa Kigali, abitabiriye kuyireba bashimye ubuhamya bukubiyemo, kandi banaterwa imbaraga n’uko ubwo buhamya bwatanzwe n’abanyamahanga, aho bagaragaza ko amahanga yatereranye u Rwanda muri (…)

Filime "20 ans plus tard" ikubiyemo ubuhamya ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, no kuba amahanga ntacyo yakoze ngo ahayigarike kandi arokore abicwaga, ni isomo rikomeye cyane ku guhangana n’abakomeje kuyipfobya no kuyihakana.

Ubwo Filime 20 ans plus tard yerekanwaga bwa mbere mu Mujyi wa Kigali, abitabiriye kuyireba bashimye ubuhamya bukubiyemo, kandi banaterwa imbaraga n’uko ubwo buhamya bwatanzwe n’abanyamahanga, aho bagaragaza ko amahanga yatereranye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ikindi ni uko abatanga ubuhamya ari abanyamahanga, byongera imbaraga mu guhangana n’abakomeje kuyihakana no kuyipfobya.

Iyo filime yerekanywe muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye ku mugoroba wo ku wa 13 Werurwe 2014, abayikurikiye batangaza ko ari igikorwa gikomeye cyane muri ikigihe Abanyarwanda bitegura kwibuka ku ncuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Dr Eric Ndushabandi, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’umusesenguzi mu bya Politiki, agira ati "Nk’Umuryango mugari w’abarimu n’abashakashatsi muri kaminuza y’u Rwanda, dukeneye n’umwanya nk’uyu, kugira ngo dukomeze kuzirikana amateka y’igihugu cyacyu, ariko cyane cyane amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994."

Akomeza agira ati "Filime nk’ubundi bushakashatsi, bidufasha kuzirikana ariko na kubika ayo mateka twubaka ejo hazaza. Umwihariko w’iyi filime rero ni uko noneho itavugisha Abanyarwanda, ahubwo yibanze ku banyamahanga, b’Abanyafurika, Abafaransa, ndetse n’ababiligi."

Abandi bakurikiye iyi filime bavuga ko ubutumwa bukubiyemo, ari uko abatanze ubuhamya bagaya cyane amahanga uko yatereranye uRwanda mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ko buhamagarira umuryango w’abantu muri rusange, gukangukira kumenya neza uruhare rw’amateka y’ubukoloni, u Bubiligi n’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Batanga urugero ku itangazamakuru ryabogamye bagira bati "Abatanga ubuhamya baributsa ndetse ukubogama ku itangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’iry’u Rwanda, mu kutavugisha ukuri kuri Jenoside yategurwaga mu Rwanda."

Ikindi kigaragara muri Filime 20 ans plus tard abatanga ubuhamya bagaragaza cyane uburakari bwinshi, akababaro, ndetse no kwihaniza amahanga n’abantu ku giti cyabo bagifite umugambi wo guhakana no gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Banahamagarira umuryango w’abantu wose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwiza mu karere no mu bihugu bitandukanye.

Isomo ku bantu

Filime 20 ans plus tard igaragaza ko ko abantu basangiye "ubumuntu" bahagurukira kurwanya ikibi cyose, kurwanya Jenoside, ingengabitekerezo yayo n’abakomeza kuyipfobya no kuyihakana.

Film isoza yerekana ingamba buri wese yafata kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi binyujijwe mu bushakashatsi, n’ibikorwa birimo no gukora filime.

Abareba iyo filime mu bibazo bibandaho bagaruka ku mpungenge baterwa no kubona abenshi batitabira gahunda nk’izo. Bagaraza ko Kwibuka atari iby’abarokotse Jenoside gusa ahubwo ari iby’umuryango w’abantu wose (humanité) nk’uko bigaragara muri filime.

Icyaranze ibiganiro mpaka bikurikira kureba Filime 20 ans plus tard, ni ubushake ndetse n’ingamba zafatwa kugira ngo kaminuza ibe igicumbi cy’ubwenge bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse kwibuka bikaba intego ya buri wese.

Hashimangiwe ko habaho ubuvugizi ku nzego za Kaminuza, kugira ngo kwibuka bijye byitabirwa, bidaharirwa bamwe cyangwa se abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwanzuro ku bakora ubushakashatsi, hakenewe ko hashirwa mu mashuri za clubs zo kwibuka, cyane cyane zihuje abarimu n’abakozi ba kaminuza kugira ngo amateka ya Jenoside akomeze kubungwabungwa ndetse kwibuka bibe ibya bose. Icyakorwa rero ni uko habaho gushyira gahunda yo kuzirikana amateka muri gahunda zose z’amasomo, ku buryo abarimu bakangangurira abanyeshuri kwitabira ibikorwa bigaragaza ibyavuye mu bushakashatsi ku mateka ya Jenoside n’ibyo kwibuka muri rusange.

Filime "20 ans plus tard" yakozwe na Karirima Ngarambe Aimable, Umunyamakuru wa IGIHE ukorera ku mugabane w’u Burayi, ariko by’umwihariko akaba atuye ku mu Bubiligi. Bwa mbere yerekanwe mu bubiligi, ikomeza yerekanwa mu Rwanda aho ku ikubitiro yerekanwe muri St Paul, hakurikiraho muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.

Biteganyijwe ko filime 20 ans plus tard izerekanwa mu Bubiligi, u Busuwisi, u Bufaransa, Autriche na Canada, ikazongera kwerekanwa mu Rwanda mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Muri filime ye 20 ans plus tard, Karirima Ngarambe Aimable yafashijwe na benshi barimo Denis Mpunga, comedien, metteur an scene ; Jean Pierre Martin, Umunyamakuru kuri RTL-TVI ; Alain Gauthier Umyobozi wa Sosiyete Sivile (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda) ; Jean Bofane, Umwanditsi ; Julien André, Président de l’ASBL « Souviens-toi le 7 avril » ; Philippe Brewaeys, Umunyamakuru ; Dominique Célis, Umwanditsi ; Caroline Safarian (Comédienne-auteure-metteuse en scène), Umunyarwenya ; Annette Ntignoi, Présidente du Collectif des Femmes Africaines du Hainaut na Jacques Delcuvellerie (Metteur en scene).

Kandaaha usome indi nkuru bifitanye isano.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages