Hatangajwe igihe igice cya kabiri cya Black Panther kizerekanirwa

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 25 Kanama 2019 saa 02:31
Yasuwe :
0 0

Uwayoboye filime ya Black Panther, Ryan Coogler, yatangaje ko bazashyira hanze igice cyayo cya kabiri tariki 06 Kamena 2022.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu gikorwa cyari cyateguwe na Disney Fan Club cyabereye mu Mujyi wa Anaheim muri Leta Calfonia.

Umuyobozi wa Marvel Studio, Kevin Feige, ari nayo itunganya iyi filime yavuze ko imyiteguro bayigeze kure n’ubwo birinze kugira byinshi babivugaho.

Uretse Black Panther igice cya kabiri hari izindi filime Marvel Studio izashyira hanze nka “Thor: Love and Thunder” izajya hanze tariki 05 Ugushyingo 2021, “Black Widow” izerekanwa tariki 01 Gicurasi 2020, “The Eternals” izerekanwa tariki 06 Ugushyingo 2022 n’izindi.

Filime ya Black Panther yashyizwe hanze muri Gashyantare 2018 yakunzwe mu buryo bukomeye ku Isi yose. Yinjije miliyoni $700 muri Amerika na miliyari $1,3 ku Isi yose iba filime ya kabiri ya Marvel yinjije amafaranga menshi nyuma ya “Avengers: Endgame”.

Iyi filime yanditse amateka yo kuba igizwe n’umubare munini w’abirabura barimo Letitia Wright, Lupita Nyong’o, Forrest Whitaker, Michael B. Jordan, Danai Gurira ikaba yaregukanye ibihembo bitatu bya Oscars.

Black Panther iri mu bwoko bwa “Superhero” ikinwa yerekana Wakanda, igihugu cyo muri Afurika kiri ahantu hihishe ariko giteye imbere mu ikoranabuhanga.

Umwami w’icyo gihugu yaje gupfa maze umwana we witwa T’Challa wabaga mu mahanga, agaruka iwabo ariko aje gusimbura se ku butegetsi.

Mbere y’uko ajya ku butegetsi ariko igihugu cye cyatewe n’umwanzi wari ugambiriye guteza intambara y’Isi yose ahereye muri icyo gihugu cya Wakanda. Byabaye ngombwa ko T’Challa atabara maze yambara umwambaro umuha imbaraga zidasanzwe unamuha isura nk’Igisamagwe cyangwa “Black Panther”.

Kugira ngo ahashye uwo mwanzi bidasubirwaho, T’Challa yisunze ingabo z’igihugu cye ndetse n’umukozi w’inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA).

Chadwick Bosema na Lupita Nyong'o ni bamwe mu bakinnyi b'imena ba Black Panther igice cya mbere
Black Panther yakunzwe na benshi bazabona igice cyayo kindi mu 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza