Kuva sinema yabaho ku Isi , ni ubwa mbere hagiye gusohoka filime ndende kurusha izindi zose zabayeho ikaba izajya imara amasaha 720 kugira ngo irangire.
Nk’uko 7sur7 yabitangaje, iyi filime yiswe "Ambiancé", kugeza ubu niyo igiye guca agahigo ko kuba filime ndende ya mbere kurusha izindi zose ku Isi ikaba izajya hanze mu mwaka wa 2020. Kugira ngo umuntu ayirebe ayirangize nta kindi kintu na kimwe avanze no kuyireba, bizajya bimutwara iminsi 30 yicaye imbere yayo.
Kamwe mu duce duto tw’amashusho kashyizwe hanze kagaragaza aho imirimo yo gutunganya iyi filime igeze(la bande-annonce), kamara amasaha 72 kugira ngo umuntu arangize kukareba.
Incamake y’iyi filime, biteganyijwe ko izajya hanze mu mwaka wa 2016, ikaba izajya imara amasaha 7 n’iminota 20 kugira ngo umuntu arangize kureba uko iyi filime izaba imeze. Akandi gace kazaba kagaragaza incamake y’iyi filime, kazajya hanze muri 2018, kakaba kamara amasaha 72.
Nk’uko Anders Weberg, umwe mu bayoboye iyi filime yabitangaje, ku itariki ya 31 Ukuboza 2020, nibwo iyi filime izerekanwa mu ruhame ku nshuro ya mbere. Iyi filime ni iya Abanya-Suede ndetse ikaba iri kuyoborwa n’abahanga muri sinema muri iki gihugu.
Kugeza ubu, filime ifatwa nk’aho ariyo ndende mu mateka ya Sinema ku Isi, yitwa "Modern Times Forever", yo imara amasaha 240.
Reba aho imirimo yo gutunganya iyi filime igeze:
TANGA IGITEKEREZO