00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gushyigikira abagore bitaziguye, mu mpamvu Girls Support Girls yo mu Bufaransa yagukiye mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 November 2025 saa 02:14
Yasuwe :

Abagize Umuryango ‘Girls Support Girls’ uhuriweho n’abagore bakora sinema mu Bufaransa batangiye ibikorwa byawo mu Rwanda, bigiye kumara iminsi itanu bibera mu Mujyi wa Kigali banasobanura impamvu bahisemo kuwuhagurira.

Aba bagore bari i Kigali mu mushinga bise “Au coeur du Rwanda et de la Sororité’’ watangiye guhera ku wa 21-25 Ugushyingo 2025.

Eliane Umuhire wo mu Rwanda ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, na bagenzi be b’Abafaransa barimo Geraldine Danon, Vanessa Djian, Karolyne Leibovici na Ghislaine Choupas bajyanye i Kigali muri iki gikorwa.

Ni mu gihe abandi bagenzi babo babiri barimo Angèle Diabang wo muri Senegal na Claire Diao ufite inkomoko muri Cameroon ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa bo batabashije kugendana na bagenzi babo gusa bakazakurikirana iki gikorwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Eliane Umuhire, yavuze ko ‘Girls Support Girls’ ari umuryango watangijwe mu 2019 n’umuhanga mu gutunganya filime Vanessa Djian hamwe n’Umunyamakuru Karolyne Leibovici.

Yakomeje avuga ko uharanira gushyira hamwe no guhuza abagore bari mu sinema cyangwa mu bundi bugeni bw’ubuhanzi.

Ati “Uyu muryango uri i Kigali kuko hari amahugurwa azabera kuri Centre Culturel Francophone, hakabaho kwerekana filime ya Myriam Uwiragiye Birara kuri uyu munsi tariki 21 Ugushyingo 2025 yise ‘The Bride’. Hagomba kubaho ikiganiro hagati y’abagore bo mu Rwanda no mu Bufaransa ku mbogamizi bahura na zo mu mwuga wa sinema. Muri make umushinga ni uwo guhugura, no guhuza abagore bakorera mu Rwanda n’abo mu Bufaransa.”

Yavuze ko hazakomeza kubaho amahugurwa kugeza ku wa 25 Ugushyingo 2025. Uyu mushinga aba bagore bari kuwukorana na Jacqueline Murekeyisoni washinze umuryango yise ‘Cine Femme Rwanda’.

Uyu muryango uhugura abakobwa n’abategarugori ndetse akaba ari na bo mu mahugurwa ya “Au coeur du Rwanda et de la Sororité’’ bazaheraho.

Umuhire avuga ko uretse guhugura abagore bo muri sinema, bazanafasha abasore cyangwa abagabo bakora uyu mwuga.

Ati “Ntabwo basaza babo twabaheje, kuko amahugurwa azavuga ku bintu bitandukanye birimo uko umuntu yabyaza umusaruro filime, uko yarengera igihangano cye, uko umuhanzi yakwitwara kugira ngo atazarangira nabi n’ibindi. Dushaka kwagura imyumvire abantu bakumva ko gukora filime bitagarukira ku gufata ‘camera’ umuntu akora filime.”

Eliane Umuhire yavuze ko impamvu uyu mushinga bawujyanye mu Rwanda ari uko ari igihugu giteza imbere abari n’abategarugori ikindi kandi akaba yarahisemo kuba ambasaderi w’igihugu cye aho ageze hose.

Ati “Ni uko nsanzwe ndi Umunyarwanda kandi uyu mushinga akaba ari uw’abagore. Ikindi ndi ambasaderi w’u Rwanda ku ruhare rwanjye, nkurikije ukuntu igihugu cyacu cyateje imbere abari n’abategarugori. Twaganiraga kenshi nkabaratira iwacu. Ubwo bashakaga kuvana ‘Girls Support Girls’ mu Bufaransa narababwiye nti ‘mureke tujye mu gihugu cyacu duhure n’abari n’abategarugori kuko nashakaga kubereka ko umwari ashobora gukora ibintu bitandukanye.”

Ikindi ni uko bashakaga kubaka ikiraro gihuza abagore bo mu Rwanda no mu Bufaransa. Agaragaza ko ikindi bashakaga guhinyuza imyumvire ya bamwe bavuga ko abagore batakora umushinga ngo utere imbere nta mashyari bagiriranye.

Ntabwo ibyo Umuhire yavuze bagenzi be babigiye kure kuko nka Karolyne Leibovici, yavuze ko bagize igitekerezo nyuma y’uko abaganirije ku kuntu bakorera mu Rwanda.

Ati “Twashinze iri huriro mu myaka itanu ishize kugira ngo duhuze abagore bakora mu ruganda rwa sinema. Kandi mu buryo busanzwe, twifuje kwambuka n’imipaka yacu[...] yatubwiye iby’igihugu cye cyiza, u Rwanda, hashize igihe. Maze mu buryo bwihuse cyane, muri Mata 2025, byagaragaye ko igitekerezo gishobora kuvamo umushinga ukomeye mu gihe gito. Twagitekerejeho, turagitangira, kandi tugishyira mu bikorwa mu mezi atanu gusa.”

Yakomeje avuga ko byari bitangaje ariko bitabagoye kuko bahise babona abafatanyabikorwa mu buryo bwihuse, yaba mu Rwanda no hanze yarwo. Ibyo yavuze byashimangiwe na bagenzi be barimo Geraldine Danon, Vanessa Djian na Ghislaine Choupas bari kumwe mu Rwanda kugeza ubu na Umuhire Eliane.

Muri uyu mushinga wa “Au coeur du Rwanda et de la Sororité’’, abagize ‘Girls Support Girls’ bafashijwe n’abaterankunga batandukanye barimo Association Ciné-Femmes Rwanda, Imitana Productions, Hôtel des Mille Collines na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Hari n’abo mu mahanga nka Unifrance, Canal Plus Foundation, Canal Plus Université, L’Oréal na Transpalux.

Abo muri Girls Support Girls bagiye kumara iminsi itanu mu bikorwa biteza imbere sinema mu Rwanda
Geraldine Danon ni umwe mu bagize 'Girls Support Girls'
Ghislaine Choupas ni umwe mu bazanye na Umuhire Eliane i Kigali mu bikorwa by'umuryango bahuriyemo
Karolyne Leibovici ni umwe mu batangije 'Girls Support Girls'
Abagize Girls Support Girls biyemeje guteza imbere bagenzi babo bo mu Rwanda
Umuhire avuga ko uretse guhugura abagore bo muri sinema, bazanafasha abasore cyangwa abagabo bakora uyu mwuga
Vanessa Djian , Umuhire Eliane na Karolyne Leibovici bari mu kiganiro n’itangazamakuru
Umuhire Eliane ni Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw'u Bufaransa wamamaye mu bijyanye na sinema

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages