00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filimi ya “Romeo na Juliette” igiye gukinwa mu Kinyarwanda

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 13 June 2013 saa 12:14
Yasuwe :

Ku bufatanye bwa ‘Ishyo Arts Center’ na ‘Youth Bridge Global’, hateguwe igikorwa cyo guhitamo abakinnyi bazakina muri filimi iri guterwa ivuga ku rukundo rw’ikitegererezo rwabaye hagati ya “Romeo” na “Juliette”.
‘Romeo na Juliette’ ni bamwe mu bantu bakundanye bakagira amateka y’urukundo akomeye, hamwe byabereye abantu bose ikitegererezo kugeza ubwo banditsweho ibitabo bitabarika, ndetse banakinwaho filimi nyinshi, none kugeza ubu hagiye no gukinwa filimi n’abanyarwanda, ivuga ku rukundo (…)

Ku bufatanye bwa ‘Ishyo Arts Center’ na ‘Youth Bridge Global’, hateguwe igikorwa cyo guhitamo abakinnyi bazakina muri filimi iri guterwa ivuga ku rukundo rw’ikitegererezo rwabaye hagati ya “Romeo” na “Juliette”.

‘Romeo na Juliette’ ni bamwe mu bantu bakundanye bakagira amateka y’urukundo akomeye, hamwe byabereye abantu bose ikitegererezo kugeza ubwo banditsweho ibitabo bitabarika, ndetse banakinwaho filimi nyinshi, none kugeza ubu hagiye no gukinwa filimi n’abanyarwanda, ivuga ku rukundo rwabo.

Nk’uko ubuyobozi bwa Ishyo Arts Center bushinzwe gutanga amakuru bwabitangarije IGIHE, hateganyijwe igikorwa cyo guhitamo abakinnyi bazakina iyo filimi binyuriye mu mushinga uhuriwe na ‘Ishyo Arts Center’ hamwe na ‘Youth Bridge Global’ bise “Romeo and Juliet – Shakespeare in Kigali”, kikazaba ku matariki ya 17 n’iya 18 Kamena uyu mwaka.

Mu bisabwa, hakenewe abakinnyi b’igitsina gabo n’ab’igitsina gore bari mu kigero cy’imyaka 15 kugera kuri 24, bazi kuvuga neza ururimi rw’Icyongereza n’Ikinyarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages