00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filimi y’uruhererekane Stranger things igiye kugera ku musozo

Yanditswe na Iradukunda Jean de Dieu
Kuya 20 February 2022 saa 08:54
Yasuwe :

Filimi y’uruhererekane yakunzwe na benshi ‘Stranger Things’ inyura kuri ‘Netflix’ igiye kugera ku musozo.

Kuri uyu wa Kane nibwo byamenyekanye ko iyi filimi yigaruriye imitima y’abatari bake izasorezwa ku gice cya Gatanu.

Mu ibaruwa Matt Duffer na Rose Duffer banditse iyi filimi ya Stranger Things, bageneye abafana bavuzemo ko “bandika iyi filimi bari biteze ko izashyirwaho iherezo hagati y’igice cya Kane n’icya Gatanu.”

Aba bavandimwe bakomeza bagaragaza muri iyi baruwa ko mu nyandiko ‘script’ zigera ku icyenda zigizwe na paje zisaga 800, igice cya Kane cy’iyi filimi ‘Stranger things’ ari cyo cyari kigoranye gusa akaba ari na cyo cyegukanye ibihembo byinshi.

Muri iyi baruwa kandi aba bavandimwe baboneyeho gutangaza ko abafana bari bategereje bihanganye igice ‘season’ ya Kane kuva muri 2019.

Iyi season izashyirwa hanze mu byiciro bibiri mu mpeshyi, icyiciro cya mbere aricyo season ya Kane kizasohoka tariki ya 27 Gucurasi ikindi kikazasohoka tariki ya 1 Nyakanga.

Iyi filime igiye gusozwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages