Kuri uyu wa Kane nibwo byamenyekanye ko iyi filimi yigaruriye imitima y’abatari bake izasorezwa ku gice cya Gatanu.
Mu ibaruwa Matt Duffer na Rose Duffer banditse iyi filimi ya Stranger Things, bageneye abafana bavuzemo ko “bandika iyi filimi bari biteze ko izashyirwaho iherezo hagati y’igice cya Kane n’icya Gatanu.”
Aba bavandimwe bakomeza bagaragaza muri iyi baruwa ko mu nyandiko ‘script’ zigera ku icyenda zigizwe na paje zisaga 800, igice cya Kane cy’iyi filimi ‘Stranger things’ ari cyo cyari kigoranye gusa akaba ari na cyo cyegukanye ibihembo byinshi.
Muri iyi baruwa kandi aba bavandimwe baboneyeho gutangaza ko abafana bari bategereje bihanganye igice ‘season’ ya Kane kuva muri 2019.
Iyi season izashyirwa hanze mu byiciro bibiri mu mpeshyi, icyiciro cya mbere aricyo season ya Kane kizasohoka tariki ya 27 Gucurasi ikindi kikazasohoka tariki ya 1 Nyakanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!