00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filimi y’ukubana kw’abahuje ibitsina yabaye iya mbere mu Iserukiramuco rya Cannes

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 27 May 2013 saa 10:05
Yasuwe :

Kuri uyu wa 26 Gicurasi i Paris mu Bufaransa hasojwe iserukiramuco mpuzamahanga ry’Amafilimi. Mu kurisozwa hahembwe amafilime meza kurusha ayandi, aho iyitwa “Blue is the Warmest Colour” [cyangwa “La Vie d’Adèle” mu Gifaransa] ya Abdellatif Kechiche yegukanye umwanya wa filime nziza y’umwaka.
Iyi filime yo mu Bufaransa imara amasaha atatu, ivuga ku bijyanye n’abakobwa babiri ari bo Adele Exarchopoulos and Lea Seydoux baba bakundana nk’umugabo n’umugore.
N’ubwo yagiye igarukwaho na (…)

N’ubwo yagiye igarukwaho na benshi batayivugaho rumwe, niyo yahembwe igihembo gikuru cy’iri serukiramuco cyitwa ’Palme d’Or’.

  • Filimi yatwaye igihembo cya kabiri “Inside Llewyn Davis” ya Ethan na Joel Coen (Bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika-US).
  • Umwanya wa gatatu watwawe na filimi “Soshite Chichi Ni Naru” (Like Father, Like Son) ya Kore-Eda Hirokazu (U Buyapani)
  • Ufata amashusho mwiza yabaye Ilo Ilo by Anthony Chen (Singapuru)
  • Uyobora amashusho mwiza (Best Director) - Heli by Amat Escalante (Mexico)
  • Filimi yerekanwamo amashusho neza (Best Screenplay) yabaye Tian Zhu Ding (A Touch of Sin) ya Jia Zhangke (U Bushinwa)
  • Umukinnyi mwiza mu bagore (Best Actress) yabaye Berenice Bejo ugaragara muri filimi "Le Passe" (The Past) (U Bufaransa)
  • Umukinnyi mwiza w’umugabo (Best Actor) yabaye Bruce Dern ugaragara muri filimi “Nebraska” (Leta Zunze Ubumwe z’Amerika-US)
  • Filimi nto nziza (Short Film) yabaye Safe ya Moon Byoung-Gon (Korea y’Amajyepfo)
Akimara kwegukana igihembo, Lea Seydoux yaturitse ararira
Abakinnyi Adele Exarchopoulos na Lea Seydoux bishimiye gusoma Abdellatif Kechiche watunganyije iyi filimi yatumye bahembwa

Iyi filimi ivuga kuby’urukundo rw’abahuje ibitsina ibaye iya mbere mu gihe perezida w’u Bufaransa aherutse gusyira umukobo ku itegeko ryemerera abana bahuje ibitsina.

Iri serukiramuco mpuzamahanga ry’amafilimi rya Cannes ryari rimaze ibyumweru hafi bibiri ribera mu Bufaransa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages