00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filimi eshanu zatwaye akayabo kurusha izindi mu mateka

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 23 August 2025 saa 07:45
Yasuwe :

Mu buzima busanzwe abareba filime bahugira mu kuryoherwa n’ibikorwa bidasanzwe biyigaragaramo ariko ntibyoroshye gutekereza ku minsi n’amajoro byatwaye ngo igere ku isoko, n’akayabo bayikoreshejemo ngo ibe imeze uko.

Uruganda rwa sinema ruri mu zihenze kuko bakoresha ahantu hatandukanye kandi hihagazeho, ibikoresho bigezweho, abakinnyi b’ibyamamare n’ibindi byinshi bisaba ishoramari rikomeye.

Ibi ariko ntibivuze ko filimi zatwaye ishoramari rinini, zirebwa cyangwa zigakundwa cyane, kuko hari izisohoka ntizimenyekane.

Urugero filimi ikunze kugarukwaho ni Cleopatra yo mu 1963, yakoresheje ingengo y’imari yarenze cyane ku zindi filimi icyo gihe.

Ugereranyije n’agaciro k’ifaranga mu 2025, iyi filimi yakozwe mu myaka ya 1960 iza ku mwanya wa 35 mu zihenze cyane, ikaza muri 80 za mbere mu mateka.

Nyuma y’iyo myaka filimi zihenze cyane zatangiye gukorwa, bitewe n’izamuka ry’ibiciro n’ishoramari rikomeye mu nzu zitunganya filimi.

Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku rutonde rwa filimi eshanu zihenze kurusha izindi mu mateka, ugereranyije n’agaciro k’ifaranga mu 2025.

X-Men: The Last Stand

X-Men: The Last Stand yakozwe mu 2006. Yabaye iya nyuma muri filimi eshatu z’uruhererekane rwa X-Men. Yakozwe mbere y’uko filimi z’abantu bafite imbaraga zidasanzwe ziba nyinshi ku isoko, irangira itwaye arenga miliyoni 317$.

The Chronicles of Narnia: Prince Caspian

Filimi zitandukanye zishamikiye kuri The Chronicles zirimo The Lion, the Witch, na the Wardrobe zabonye inyungu nyinshi. Prince Caspian yakozwe mu 2008 yarangiye itwaye miliyoni 318$ kandi yinjiza amafaranga make cyane ugereranyije n’iza mbere.

Ibyo byanateje impaka ku ngengo y’imari ya filimi yari gukurikiraho , bituma Sosiyete ya Disney itayikora, ahubwo ikorwa na Fox “Voyage of the Dawn Treader”.

Fast and Furious 7

Filimi z’urukurikirane za The Fast and Furious zatangiye zikorwa zihendutse kuko iya mbere yatwaye miliyoni 38$ gusa. Yagaragaragamo ubujura ndetse no gutwara imodoka.

Gusa Fast and Furious 7 yakozwe mu 2015 yashowemo miliyoni 321$.

Fast and Furious 7 yatwaye akayabo

Spider-Man 2
Spider-Man yari filimi itagomba kugira izindi ziyishamikiyeho yakozwe mu 2004, ariko kubera ukuntu yakunzwe byatumye Sam Raimi ahabwa ingengo y’imari yagutse cyane kugira ngo hakorwe na Spider-Man 2.

Iyi filimi yashowemo miliyoni 323$ mu gaciro ka none. Byayigiriye akamaro kuko Spider-Man 2 yakunzwe cyane ku isoko ndetse inakundwa cyane n’abasesenguzi.

Filimi ya Spider-Man abana benshi barayikunze ku buryo bagiye bamwiyitirira

King Kong

Kuba nta filimi n’imwe mu zigize Lord of the Rings zakozwe n’inzobere muri Cinema, Peter Jackson, igaragara ku rutonde rw’izihenze cyane, ni ukubera ko zose zakiniwe zinasohokera rimwe, bituma zidakundwa dore ko n’abakinnyi bazo batari bakamenyekanye.

Gusa ibi siko byagenze ubwo uyu mugabo wamamaye mu gukora no kwandika filimi yahabwaga amahirwe yo gukurikirana ikorwa rya filimi ya King Kong inagaragara ku rutonde rwa 30 zikunzwe.

Jackson yahawe ingengo y’imari ingana na miliyoni 323$ yatumye iyi filimi ijya hanze maze igira amahirwe yo gukundwa na benshi.

Filime ya King Kong iri mu zakunzwe cyane kandi zahenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages