Bivuze ko buri wese aho yaba aherereye hose ku Isi, byoroshye kwirebera filime zigezweho akajyana n’aho ibihe bigeze.
Mu gihe habura iminsi mike ngo twinjire mu kwezi kwa karindwi, hatangajwe zimwe muri filime abakunze gukoresha uru rubuga bakwitega kuryoherwa nazo muri iyi mpeshyi.
Boneyard
Ni filime ishingiye ku bwicanyi yakiniwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umukuru wa Polisi yiyunga ku bandi b bapolisi bakorera Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Amerika (FBI) hagamijwe gushaka umwicanyi [Serial Killer] wazengereje Mexico, wica abantu mu buryo budafite impamvu.
Filime ya Boneyard yanditswe ndetse iyoborwa na Asif Adkar afatanyije na Koji Steven Sakai. Iyi filime izashyirwa hanze tariki 5 Nyakanga 2024 ku rubuga rwa Netflix.
Izakinamo ibyamamare birimo umuhanzi 50 Cent, umukinnyi wa filime Weston Cage n’abandi.
Skywalkers
Ni filime izashyirwa ku rubuga rwa Netflix tariki ya 24 Nyakanga 2024, ishingiye ku nkuru y’urukundo rwa Angela Nicolau na Ivan Beerkus.
Iyi filime izashyira igorora abakunda filime z’urukundo, Izakinwa n’abarimo Ivan Beerkus, Angela Nicolau, Nick Spicer, n’abandi.
Skywalkers ni filime ifite umwihariko wo kuba yarashowemo amafaranga menshi kuko kuyitegura byatwaye miliyoni zirenga 416 z’amadolari, ikinirwa i Hollywood mu ruganda rwa sinema rwa Amerika.
Beverly Hills Cop
“Beverly Hills Cop” ni filime itegerejwe tariki 5 Nyakanga 2024 ku rubuga rwa Netflix. Yayobowe na Mark Molloy igaragaramo abakinnyi b’abahanga nka Eddy Murphy, John Ashton, Wayne Riggan, Sean Liang n’abandi b’abahanga.
Iyi filime yakoreshejwemo arenga miliyoni 13 z’amadolari. Beverly Hills Cop ishingiye ku nkuru y’ubwicanyi bwakorewe Mikey akamburwa ubuzima n’uwitwa Zack, bigatera ihangana rikomeye hagati y’uwishe n’abiciwe.
The man with 1000 kids
Iyi ni imwe muri filime zigiye gushyirwa ku rubuga rwa Netflix itegerejwe na benshi.Tariki ya 3 Nyakanga 2024 nibwo izashyirwa kuri Netflix.
Ni filime ishingiye ku nkuru y’umugabo utangaje, utanga intangangabo ze ku bagore benshi, akabyara abana barenga 500, bamwe muri bo bakazaza kumushakisha barakuze.
Sound of Hope: The Story of Possum Trot
Iyi nkuru yo muri iyi filime yigisha abantu kugira umutima wa kimuntu no kurangwa n’impuhwe. Uwitwa Donna afatanyije na Reverend Martin, bakongeje inyigisho mu itorero ryabo riherereye Texas, bahuriza hamwe imiryango 22, yiyandikaho abana 77 kugira ngo barerwe neza.
Tariki 4 Nyakanga 2024 nibwo iyi filime izashyirwa hanze ishingiye ku kwigisha abantu kwiyumvamo inshingano yo kurera buri mwana wese babonye ukeneye umubyeyi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!