Ku bakunda izijyanye n’ibyikango zishamikiye ku bintu biteye ubwoba, IGIHE yabateguriye zimwe mu zitegerejwe na benshi mu mezi ane ya mbere ya 2023.
Winnie the Pooh: Blood and Honey
Ni filime igaruka ku bwicanyi bubera mu ishyamba ku bana b’abakobwa baba batembereye, bagaterwa n’abantu bambaye amashusho y’ibisimba bafite n’udushoka, bakica umwe ku wundi muri iryo tsinda ry’abo bana.
Iyi filime bivugwa ko nubwo yateguwe igihe kingana hafi n’iminsi icumi, ifite amashusho ateye ubwoba aruta zimwe mu zagiye zikorwa mu gihe kirekire. Izasohoka ku wa 15 Gashyantare 2023.
Evil Dead Rise
Ku bakurikirana ibice bya filime ya ‘Evil Dead’ yasohotse kuva mu 1981, igashyira hanze ibice bigera muri bine, ‘Evil Dead Rise’ ni ikindi gice cyayo cya gatanu kizasohoka ku wa 21 Mata 2023.
Ni filime igaruka ku muryango w’abana batatu uterwa n’amadayimoni aturuka mu gitabo bafungura bakagisoma, bigatuma yinjira mu mubyeyi wabo agahinduka mu buryo buteye ubwoba ndetse akagerageza no gushaka kubica.
Fear
Ni filime igaruka ku basore n’abakobwa bajya gutembera (picnic ), bakagira igihe cyo kuganira ku bintu bafitiye ubwoba mu gihe baba bahuye na byo harimo umwe utinya kurohama, undi kuba yabona amaraso mu buzima bwe, amadayimoni n’ibindi.
Ku munsi ukurikiye bisanga buri wese ari guhura n’ikintu yavuze ko atinya, mu nzu ba bacumbitsemo ndetse bikajyeraho bamwe batangira gupfa.
Ni filime igaragaramo ibyamamare birimo umuraperi T.I, Joseph Sikora wakinnye muri ‘Lockout’, umunyarwenya King Bach n’abandi, izasohoka ku wa 27 Mutarama 2023.
Infinity Pool
Iyi ni filime igaruka ku mugabo n’umugore bahura n’ibibazo byo kwica umuntu bamugonze mu gihugu cy’amahanga baba bagiye gutemberamo. Mu rwego rwo kubabarirwa icyo cyaha baba bakoze, binjira mu mukino w’ubwicanyi ukorwa n’itsinda ry’abakire bo muri icyo gihugu bahibye mu rwego rwo kwishimisha.
Iyi filime izasohoka ku wa 27 Mutarama 2023.
Renfield
Ni filime igaruka ku musore ufite sebuja unywa amaraso y’abantu (Vampire) witwa Dracula, akamutegeka kujya abamuzanira nawe akamuha imbaraga zidasanzwe zo kwirwanaho mu gihe nawe hari uwamwendereje.
Ni filime ishamikiye ku bindi bice byagiye bisohoka bivuga kuri uyu mugabo wabayeho imyaka irenga ijana, atunzwe n’amaraso y’abantu amuha imbaraga ariko afite umuvumo wo kutagera ahantu hari izuba.
Ni filime igaragaramo ibyamamare mu ruganda rwa sinema barimo Nicolas Cage wakinnye muri filime ‘Face off’, Nicholas Halt wakinnye muri ‘X-Men Apocalypse’ n’abandi. Izasohoka ku wa 14 Mata 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!