00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime zigezweho kuri Netflix zagufasha gusoza neza Weekend

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 26 May 2024 saa 03:42
Yasuwe :

Abantu bakunda kureba filime usanga bibaza aho bakura izigezweho zibafasha kuruhuka bakarushaho kuryoherwa n’impera z’icyumweru. IGIHE yiyemeje kujya ibagezaho filime nziza zigezweho wareba ukagubwa neza.

Kuri iyi nshuro turareba ku rubuga rwa Netflix bitewe nuko rwashyize hanze filime 10 ziri kurebwa cyane ku buryo zafasha ababihiwe no kuguma mu rugo mu gihe abandi basohokeye ahantu hatandukanye.

Netflix yakusanyije imibare y’abarebye filime zisaga 10 mu gihe cy’imweru, kuva ku wa 13 kugeza ku wa 19 Gicurasi 2024. Ni urubuga rufite abantu basaga miliyoni 260 bafite ifatabuguzi rihoraho bo mu bihugu 190.

Mother of The Bride

Iyi filime imaze ibyumweru bibiri kuri Netflix. Abayirebye ku Isi hose basaga miliyoni 25, ikaba yararebwe ku mpuzandengo y’amasaha ibihumbi 38. Iyi filime yitsa cyane ku rwenya ikaba irimo inkuru abantu bashobora gutegura ubukwe bari mu mahanga.

Umukobwa witwa Miranda Cosgrove akundana na Sean Teale. Biyemeza kuzakorera ubukwe mu gihugu cya Thailand ari naho Miranda aba yarabonye akazi ko kwamamaza serivisi za hoteli yo muri kiriya gihugu abikesha kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga. Iyi filime imara isaha n’iminota 30.

Reba agace gato ka Mother of The Bride.

Madame Web
Iyi filime imaze icyumweru kuri Netflix. Imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 10. Imara isaha n’iminota 56.

Dakota Mayi Johnson, umukinnyi wa filimi z’i Hollywood niwe mukinnyi mukuru. Ni filime igaruka ku bwicanyi, aho Ezekiel Sims akina ashaka kwica abangavu batatu. Dakota Johnson afite inshingano zo kurinda bariya bangavu ntibagirirwe nabi. Iyi filime ni zimwe zo mu bwoko bw’iz’imiryano.

Disturbia

Iyi filime igezweho ku Isi hose dore ko iri ku mwanya wa munani muri filime ziri kurebwa cyane nk’uko ibigo bicuruza filime byabitangaje ku itariki 24 Gicurasi 2024. Imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 7 mu cyumweru kimwe imaze kuri Netflix ariko yagiye hanze mu 2007.

Kale Brecht ni we mukinnyi yubakiyeho. Aba ari umwangavu wanyuze mu buzima bushaririye nyuma yo gupfusha se wazize impanuka y’imodoka. Icyamuteye kubabara ni uburyo se yamuguye mu maso nyuma y’uko bose bakoze impanuka ku bw’amahirwe Kale Brecht akarokoka.

Mu ishuri ari kwiga hari umwarimu wo muri Espagne wamubwiye amagambo amukomeretsa yerekeranye n’ubuswa bwo kunanirwa amasomo. Uwo mwarimu yakoresheje izina rya se, ibintu byababaje Kale uba utariyakira. Ntabwo Kale Brecht yihangana ahubwo aramureba akamukubita ikofe ubundi imirwano igatangira. Disturbia ni filime imara isaha n’iminota 45.

Thelma the Unicorn

Iyi filime ishobora kurebwa n’abana kimwe n’abantu bakuru bakunda filime zo mu bwoko bwa Cartoon. Imara isaha n’iminota 38 ikaba imaze kurebwa n’abantu miliyoni 7.

The Boss Baby

Iyi filime yibanda ku mubyeyi ugerageza guhuza inshingano z’akazi no kurera umwana. Imaze ibyumweru 14 kuri Netflix ikaba imara isaha n’iminota 38.

Unfrosted

Iyi filime imaze ibyumweru bitatu kuri Netflix. Irimo inkuru yo mu 1963 igaruka ku mugambi wo gukora uruganda rw’imigati rwari guhindura ishusho y’uburyo Abanyamerika bafata amafunguro ya mu gitondo.

Yuzuyemo ubugambanyi kubera ko abari gukorana kuri uriya mushinga basubiranamo. Imara isaha n’iminota 36

Smile

Iyi filime imaze icyumweru kimwe kuri Netflix ikubiyemo inkuru y’umuganga witwa Dr Rose Cotter. Mu kazi ke ahura n’abarwayi benshi bakamugwa mu biganza ari kugerageza kubavura. Kumara igihe abona uko abantu bamupfira mu biganza bimutwara ubwenge agahura n’ihungabana. Abaho mu buzima bw’agahinda ku buryo yishakamo imbaraga zo guseka akazibura. Ni naho havuye izina rya filime “Smile’.

Imaze kurebwa na miliyoni 2400 mu cyumweru kimwe kuri imaze Netflix. Imara isaha n’iminota 56.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .