Nyuma y’uko Ikigo gishinzwe kwemeza filime zerekanwa mu Bushinwa, The China Film Administration, gihagaritse filime za ’Marvel studios’ muri iki gihugu, cyongeye kuzikomorera.
Ni filime ubu zigiye kwerekanwa guhera kuri ’Black Panther: Wakanda Forever’ na ’Ant-Man and the Wasp: Quantumania’, ku itariki 7 Gashyantare.
Filime ya Marvel Studios yaherukaga kwerekanwa muri iki gihugu ni ’Avengers: The End game’ mu 2019, mbere y’uko iyi sosiyete ifite mu nshingano filime zerekanwa muri iki gihugu izihagaritse ku mpamvu batigeze batangariza abaturage b’u Bushinwa.
Nyuma y’uko hasohotse iri tangazo, abaturage biki gihugu bakoze ibirori bagaragaza ibyishimo byo kongera kureba izi filime za Marvel Studios, zikunzwe n’abatari bake ku Isi.
Nubwo hari filime zongeye guhabwa uburenganzira, izakozwe na ’Disney’ zikomeje guhagarikwa nyuma y’uko zanze kuzuza ibisabwa birimo gukura amashusho amwe n’amwe y’imibonano mpuzabitsina muri filime nka ’Eternals’, ’Doctor Strange in the Multiverse of Madness’ n’izindi.
Marvel Studios ibarizwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ikora filime zijyanye n’abantu bafite imbaraga zidasanzwe harimo izakunzwe nka ’Superman’ ’Spiderman’, ’Wonder Woman’ n’izindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!