Muri ibi bihembo ‘Watchmen’ yegukanye 11, birimo icy’umukinnyi w’umugabo w’imena muri filime y’uruhererekane irangira, cyahawe Jeremy Irons wakinnye muri iyi filime, icy’umukinnyi w’umugore w’imena muri filime y’uruhererekane irangira cyahawe Regina King n’ibindi.
Naho ‘Schitt’s Creek’ yegukanye ibihembo icyenda bitandukanye birimo icy’umukinnyi w’imena muri filime y’uruhererekane isetsa cyahawe Eugene Levy, icy’umukinnyi w’imena w’umugore muri filime y’uruhererekane yo gusetsa gihabwa Catherine O’Hara.
Catherine O’Hara w’imyaka 66, yashimiye abagize uruhare rukomeye muri iyi filime ati “Nzahoye nshimira Daniel Levy na Eugene Levy (aba nibo batunganyije iyi filime), ku bwo kunyizera bakampa amahirwe ku myaka nk’iyo mfite.”
Izindi filime nka ‘Succession’ na ‘The Mandalorian’ zatwaye ibihembo birindwi mu gihe ‘RuPaul’s Drag Race’ na ‘Saturday Night Live’ zatwaye bitandatu.
Ibihembo bya Emmy Awards bitangwa mu rwego rwo guha agaciro imirimo y’abakora ibijyanye na filime. Bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amrika iby’uyu mwaka byatangwaga ku nshuro ya 72. Iby’uyu mwaka byayobowe na Jimmy Kimmel.
Kanda hano urebe abahawe ibihembo bose

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!