Buri mwaka sosiyete zitunganya filime ziba zarateguye zimwe mu zizasohoka buri uko amezi agenda ashira andi akaza.
Uku kwezi ko hasohotse filime nyinshi wareba ndetse zimwe zikiri ku masoko, mu nzu zerekanirwamo filime, imbuga zigurishwaho filime n’ahandi.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri filime nshya zasohotse muri iki cyumweru gisoza uku kwezi zakuryohereza weekend.
Invitation to a Murder
Iyi ni filime igaruka ku mugabo w’umuherwe cyane utumira abantu batandukanye ndetse bataziranye harimo n’umupolisikazi, mu rwego rwo kumusura ku kirwa cye yaguze mu majyepfo y’u Bwongereza.
Nyuma yo kuhagera ndetse bategereje kubona umuherwe wabatumiye umwe mu bari bazanye apfa yishwe mu buryo butunguranye, abasigaye bagatangira gushaka umwe muri bo waba wishe mugenzi wabo bazanye, banashaka kumenya icyo bahuriyeho cyatumye uyu muherwe abatumira kandi bataziranye.
‘Invitation to a murder’ yasohotse tariki 25 Mata 2023, igaragaramo ibyamamare muri sinema nka Chris Browning, Mischa Barton, Seamus Dever n’abandi.
My Happy Ending
Iyi ni filime igaruka ku nkuru y’umugore w’icyamamare mu gukina filime ndetse abantu benshi bamuzi kuva kera akiri umukobwa.
Gusa uko imyaka igenda ihita indi ikaza, aza gusanga yararwaye kanseri ndetse agomba kujya mu bitaro kwitabwaho.
Ubuzima bwo kuba mu bitaro busa nk’ubumugora kubera kumenyera kubaho nk’icyamamare, nyuma y’igihe aza kubimenyera ndetse yakira igeno ry’ubuzima bwe abifashijwemo n’abagore batatu yahasanze na bo bari bafite ikibazo nk’icye.
‘My happy Ending’ yasohotse tariki 25 Mata 2023, igaragaramo ibyamamare muri sinema nka Andie MacDowell wakinnye muri ‘Magic Mike’, David Walliams n’abandi.
Love & Death
Iyi ni filime y’uruhererekane igaruka ku mugore witwa Candy uba ufite urugo rwiza, umugabo n’umwana ndetse ari n’umukirisitu, ariko muri we akumva atanyuzwe ndetse ashaka ibindi bintu birenze ibyo afite.
Nibwo yaje kujya agirana umubano wihariye n’umugabo witwa Allan baririmbanaga muri korali na we wari ufite umugore, ndetse umubano wabo umara igihe kinini nta wubizi mu bo bashakanye.
Umubano wabo uza kuzamo ibibazo nyuma y’uko umugore wa Allan apfuye yishwe n’umuntu batazi, mu gihe cy’iperereza akavuga byose bijyane n’umubano wihariye yagiranye na Candy bigatuma aba umuntu wa mbere ucyekwaho kumwica abigambiriye.
‘Love and Death’ agace kayo ka mbere kasohotse tariki 27 Mata 2023, igaragaramo ibyamamare muri sinema nka Elizabeth Olsen wakinnye muri Avengers, Jesse Plemons, Krysten Ritter n’abandi.
Big George Foreman
Iyi ni filime igaruka ku nkuru mpamo y’umusore witwa George ukurira mu bukene n’umuryango we kubona icyo kurya ari ikibazo, bikamutera kwibaza impamvu Imana yatuma babaho gutyo akayirakarira.
Nyuma y’igihe aza kuba umuteramofe ukomeye mu gihugu, agira ubukire aramenyakana cyane bimwe mu byo yifuzaga kuva kera.
Ibyo byose biza kuba umuyonga nyuma y’uko umutima we uhagaze by’akanya gato ubwo yari avuye mu rwambariro. Nyuma yo gukanguka yaje gutangira kuba umuvugabutumwa iby’iteramakofi arabihagarika.
Nyuma yo gusanga ivugabutumwa ritamufasha kugaburira umuryango we, aza gusubira mu rwambariro ku myaka 45 ariko inshuti n’umuryango batabyumva kubera igihe kinini yamaze adakina n’imyaka ye imubereye imbogamizi.
‘Big George Foreman’ yasohotse tariki 28 Mata 2023, igaragaramo ibyamamare nka George Foreman, Mohammed Ali, Forest Whitaker n’abandi.
Sisu
Iyi ni filime igaruka ku nkuru y’umugabo wahoze ari umusikare w’igihugu cya Finland mu gihe cy’intambara y’Isi ya kabiri ariko akaza kubivamo.
Nyuma y’igihe aba mu buzima busanzwe bwo gucukura amabuye y’agaciro, aza guhura n’abasirikare b’aba-Nazis bamwiba zahabu aba yavumbuye bigatuma bamusubiza mu bihe yahozemo byo kwica arwana nabo.
‘Sisu’ yasohotse tariki 28 Mata 2023 ariko yari yarabanje kwerekanwa muri Finland tariki 27 Mutarama 2023.
Igaragaramo abakinnyi muri sinema nka Jorma Tommila, Mimosa Willamo n’abandi.
The black demon
Iyi ni filime igaruka ku nkuru y’umugabo ujya mu butembere n’umuryango we mu gace umugore we yakuriyemo kari hafi y’amazi.
Ibihe byiza bari biteze aho hantu bihinduka amarira n’ubwoba nyuma yo kwisanga hagati y’amazi barwana n’igifi kinini kirya abantu kizwi nka ‘Shark’, bagerageza uburyo bashoboye gusubira ku butaka kuko baba bari hagati y’amazi.
‘The black demon’ yasohotse tariki 28 Mata 2023, igaragaramo ibyamamare muri sinema nka Josh Lucas, Fernanda Urrejola, Julio Cesar Cedillo n’abandi.
Peter Pan & Wendy
Iyi ni filime igaruka ku nkuru y’umwana w’umukobwa Wendy uba utifuza gukura kubera ko abagiye mu mashuri yisumbuye akumva atabishaka.
Aza guhura n’umuhungu witwa Peter Pan uba udakura kandi amaze imyaka myinshi, akamufasha gushyira mu bikorwa icyifuzo cye aba afite cyo kudakura ndetse akamujyana ku mubumbe uriho abantu bameze nkawe.
‘Peter Pan & Wendy’ yasohotse tariki 28 Mata 2023, igaragaramo ibyamamare muri sinema nka Yara Shahidi, Ever Anderson, Alexander Molony n’abandi.
AKA
Iyi ni filime igaruka ku musore w’umwicanyi, aza guhabwa akazi gakomeye cyane ndetse kamushyira mu byago akisanga afite n’inshingano zo kurinda umwana wa shebuja uba waratangiye kumukunda nk’umuvandimwe.
‘AKA’ ni filime y’Abafaransa yasohotse tariki 28 Mata 2023. Igaragaramo abakinnyi nka Alban Lenoir, Noé Chabbat n’abandi.
Snag
Iyi ni filime igaruka ku nkuru y’umusore uba usanzwe ari umwicanyi ukodeshwa utahura ko uwahoze ari umukunzi we akiri muzima yari aziko yapfuye.
Gusa agasanga afashwe nk’imbohe n’agatsiko k’amabandi gakomeye, agatangira gukusanya inshuti zizamufasha kumubohoza.
Born to Fly
Iyi ni filime y’Abashinwa igaruka ku basore b’abasirikare batozwa kuba aba mbere mu gutwara indege z’intambara bagera kure cyane mu kirere, ibintu bidakunze kugeragezwa cyane kuko haba harimo ibyago byo guturikana n’indege.
Aba basore batozwa gutwara bakoresheje indege batamenyereye mu rwego ku kwimenyereza icyaba mu gihe cy’intambara bahuye n’izindi batamenyereye.
‘Born to fly’ yasohotse tariki 28 Mata 2023, igaragaramo abakinnyi nka Yibo Wang, Jun Hu n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!