00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime nshya ya ‘Superman’ ishobora kwinjiza miliyoni 130$ mu mpera z’icyumweru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 July 2025 saa 10:17
Yasuwe :

Filime nshya ya ‘Superman’ iri kwigarurira imitima ya benshi muri Amerika ndetse ishobora kugera mu za mbere zinjije akayabo mu mpera z’icyumweru.

Filime ya “Superman” ya Warner Bros Pictures yinjije miliyoni 56,5 $ imbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatanu, yiyongera kuri miliyoni 22,5 $ yinjije ubwo yerekanwaga bwa mbere ku wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025.

Filime ya ‘Superman’ yatangiye gusohoka mu 1978. Iyi nshya biteganyijwe ko izinjiza hafi miliyoni 130$ mu mpera z’icyumweru.

Umuyobozi ushinzwe isesengura muri Fandango, yanashinze Box Office Theory, Shawn Robbins, yavuze ko abantu bari bamaze iminsi batagaragaza urukundo rwinshi kuri filime zishingiye ku nkuru zo mu bitabo.

Ati “Superman ni imwe muri filime byagoranye cyane kugira ngo tumenye neza uko izitwara.”

Filime ya ‘Superman’ yaravuguruwe ijyanishwa n’ibihe abantu bagezemo kugira ngo barusheho kuyikunda no kuyishimira.

Umuyobozi ushinzwe gusesengura ibijyanye n’itangazamakuru muri Comscore, Paul Dergarabedian, yahamije ko “Iyi ni filime ya Superman ijyanye n’ibihe tugezemo kandi inatanga icyizere cyo gusubira ku isoko mu buryo bushya.”

Ibipimo byabanje byerekanaga ko iyi filime izinjiza hafi miliyoni 90 $ ariko yakiriwe neza n’abayirebye ndetse n’abasesengura ibya sinema, aho ifite amanota 82% kuri Rotten Tomatoes na 95% kuri Popcornmeter, bikaba byarazamuye icyizere ku mafaranga izinjiza.

Filime nshya ya Superman yigaruriye imitima ya benshi nta wabiyikekeraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages