Filime ya “Superman” ya Warner Bros Pictures yinjije miliyoni 56,5 $ imbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatanu, yiyongera kuri miliyoni 22,5 $ yinjije ubwo yerekanwaga bwa mbere ku wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025.
Filime ya ‘Superman’ yatangiye gusohoka mu 1978. Iyi nshya biteganyijwe ko izinjiza hafi miliyoni 130$ mu mpera z’icyumweru.
Umuyobozi ushinzwe isesengura muri Fandango, yanashinze Box Office Theory, Shawn Robbins, yavuze ko abantu bari bamaze iminsi batagaragaza urukundo rwinshi kuri filime zishingiye ku nkuru zo mu bitabo.
Ati “Superman ni imwe muri filime byagoranye cyane kugira ngo tumenye neza uko izitwara.”
Filime ya ‘Superman’ yaravuguruwe ijyanishwa n’ibihe abantu bagezemo kugira ngo barusheho kuyikunda no kuyishimira.
Umuyobozi ushinzwe gusesengura ibijyanye n’itangazamakuru muri Comscore, Paul Dergarabedian, yahamije ko “Iyi ni filime ya Superman ijyanye n’ibihe tugezemo kandi inatanga icyizere cyo gusubira ku isoko mu buryo bushya.”
Ibipimo byabanje byerekanaga ko iyi filime izinjiza hafi miliyoni 90 $ ariko yakiriwe neza n’abayirebye ndetse n’abasesengura ibya sinema, aho ifite amanota 82% kuri Rotten Tomatoes na 95% kuri Popcornmeter, bikaba byarazamuye icyizere ku mafaranga izinjiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!