IGIHE yakusanyije filime eshanu zasohotse mu myaka yo hambere zakunzwe n’abatari bake ndetse bamwe ntibatinye kuzishyira mu nziza zakozwe mu ruganda rwa sinema i Hollywood muri Amerika.
Ni filime zagiye zigarukwaho mu bitangazamakuru bikomeye bikora filime nziza cyangwa se zikegukana ibihembo bikomeye. Bamwe kubera inkuru zirimo bazireba bazisubiramo.
Titanic
Titanic yasohotse mu 1997. Ivanzemo inkuru ya y’ubwato bwamamaye ku izina rya RMS Titanic bwararohamye mu ijoro ryo ku wa 14 rishyira uwa 15 Mata 1912, nyuma yo kugonga urubura (iceberg) mu Nyanja ya Atlantique y’Amajyaruguru. Uretse inkuru y’ubu bwato, muri iyi filime havanzemo n’ibindi byongewemo bike bitabaye.
Benshi bakuruwe nayo kubera inkuru y’urukundo rwa Kate Winslet ukina ari Rose DeWitt Bukater wanga gushakana n’umuhungu wo mu bakire akihebera Leonardo DiCaprio ukina ari Jack Dawson baza gukorana impanuka muri ubu bwato, ariko Rose akaza kurokoka.
Mu bihe bitandukanye iyi filime yatowe nk’iyakunzwe cyane kurusha izindi zose mu mateka.
Emancipation
Ni filime igaruka ku nkuru y’ubucakara ivuga ku witwa Peter uhunga ava mu mirimo y’agahato yo mirima yo muri Louisiana y’Amajyepfo, nyuma yo gukubitwa bikomeye hafi kumwica.
Mu rugendo rurerure kandi rubabaje ajya mu majyaruguru aho ubucakara bwari bwarahagaritswe, agomba kwirinda abamuhigaga b’intagondwa no guhangana n’ibishanga bikaze byo muri Louisiana.
Uyu mugabo wari warasize umuryango yongera kugaruka yarabaye umusirikare agiye kubohora abo yari yarasize akongera guhura n’umuryango we. Igaragaramo Will Smith, Ben Foster, Charmaine Bingwa nk’abakinnyi b’imena n’abandi batandukanye.
Unthinkable
Ni filime yagiye hanze ku wa 26 Gicurasi 2010. Igaruka ku cyihebe cyanga kuva ku izima gishaka guturitsa ibice bitandukanye muri Amerika.
Gikorerwa iyicarubozo n’umukozi wa CIA kugeza aho umugore wacyo yiciwe mu maso yacyo ariko ntikanangira.
Iyi filime igaragaramo ibyamamare muri sinema nka Samuel L. Jackson, Michael Sheen, Carrie-Anne Moss, Brandon Routh, Gil Bellows, Martin Donovan, Stephen Root n’abandi. Yakozwe na Gregor Jordan afatanyije na Peter Woodward, Marco Weber, Caldecot Chubb Vanessa Coifman na Bill Perkins.
Boyz n the Hood
Ni filime yo mu 1991. Ivuga ku nkuru yo mu 1984 ubwo Tre Styles w’imyaka 10 yabanaga na nyina i Los Angeles.
Kubera imyitwarire mibi ku ishuri, nyina amwohereza kubana na Se Furious Styles yongeye guhura n’inshuti ze Doughboy na Ricky.
Nyuma y’imyaka irindwi, Doughboy yabaye umucuruzi w’ibiyobyabwenge naho Ricky aba umukinnyi w’umupira w’amaguru. Ariko nyuma y’igihe gito Ricky na Doughboy baza kuraswa bagapfa kubera urugomo.
Iyi filime igaragaramo abakinnyi ba filime nka Ice Cube usanzwe ari n’umuhanzi, Cuba Gooding Jr., Morris Chestnut, Larry Fishburne n’abandi. Iyi filime yaje imbere ku rutonde rwa "Top Black Films of All Times" mu Ugushyingo 1998.
Godfather
Iyi filime yagiye hanze mu 1972. Ifatwa ry’amashusho yayo ryakozwe na Francis Ford Coppola, wanayanditse afatanyije na Mario Puzo. Ishingiye ku gatabo gato ka Mario Puzo kagushijwe cyane kagiye hanze mu 1969.
Irimo abakinnyi bafite amazina akomeye nka Marlon Brando, Al Pacino, James Caan, Richard Castellano, Robert Duvall, Sterling Hayden, John Marley, Richard Conte na Diane Keaton.
Ni imwe muri filime zamamaye cyane ndetse ifatwa nk’iy’ibihe byose kuri benshi.
Ivuga ku nkuru ya Michael Corleone wari umusirikare warwanye intambara ya kabiri y’Isi, akaba umuhungu wa Don Vito Corleone, umuyobozi w’aba-mafia. Agerageza kurinda ubucuruzi bw’umuryango we, ariko ibintu bihinduka se amaze kuraswa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!