00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime 11 wareba muri Gicurasi kuri Netflix

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 6 May 2024 saa 02:20
Yasuwe :

Benshi mu bakunzi ba filime hari ubwo babunza imitima bibaza aho bakura filime zo kureba kugira ngo bagire ibihe byiza bibinjiza mu mpeshyi izaba ishyushye mu Isi y’imyidagaduro.

Urubuga Netflix rusanzwe ruzwiho gucuruza filime rwakusanyije izisaga 14 nshya zo kureba ndetse nta kabuza ko zizagufasha kuryoherwa n’ubuzima.

Unfrosted

Unfrosted ni filime y’urwenya igezweho kuri Netflix, yageze kuri uru rubuga ku itariki 3 Gicurasi 2024.

Irimo Jerry Seinfeld uyoboye abanyarwenya mu gutunga akayabo dore ko Forbes iherutse kwandika ko atunze miliyali y’amadolali y’Amerika.

Inkuru y’iyi filime yanditswe mu 1963 ariko yakinwe mu 2022.

Down the Rabbit Hole

Filime yitwa Down the Rabbit Hole iri mu bwoko bw’izisekeje, ishobora kugutwarira umwanya ikagufasha kugira ibihe byiza.

Irimo umukinnyi mukuru witwa Tochtli, aho muri iyi filime afite imyaka 10 y’amavuko. Yakuriye mu buzima buhenze, bitandukanye cyane n’ubuzima bwa Se uhora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Irimo abakinnyi nka Teresa Ruiz, Manuel Gracia-Ruflo na Debi Mazar. Yagiye kuri Netflix tariki ya 1 Gicurasi 2024.

Secrets of the Neanderthals

Iyi filime yasohotse tariki ya 2 Gicurasi 2024. Ni filime ityaza ibitekerezo ku buryo kuyireba bisaba kuba utuje, mbese nta bintu byinshi bikurwanira mu mutwe. Patrick Stewart ni we mubarankuru muri iki cyegeranyo.

My Oni Girl

Izasohoka ku tariki ya 24 Gicurasi 2024.

Yubakiye kuri Hiiragi, umunyeshuri w’umukobwa wagowe n’iminsi ye ya mbere ku ishuri kuko atabashaga guhakanira buri muhungu wamusabaga urukundo.

Ni filime ishobora gukundwa n’abana kuko ikoze mu buryo bw’amashusho y’amiganano ’Cartoon’.

A Part of You

Iyi ni imwe muri filime udakwiriye gucikwa. Yayobowe na Sigge Eklund, umuhanga mu kuyobora filime. Inkuru yayo ishingiye ku mugore witwa Julia ushaka uko yakira ibikomere aba yaratewe n’umugabo we uba waratabarutse. Agerageza gushaka uko yamera neza mu baturanyi.

"A Part of You" izasohoka ku itariki 31 Gicurasi 2024.

Atlas

Filime yubakiye ku bucukumbuzi bw’ubumenyi n’ikoranabuhanga ry’ahazaza. Ikinamo Jennifer Lopez ndetse yibanda ku buhanga budasanzwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’Ubwenge bw’Ubukorano ’AI’, ikaba izasohoka tariki ya 24 Gicurasi 2024.

.

Izindi filime zirimo The Iron Claw izasohoka ku itariki 10 Gicurasi 2024, izacururizwa kuri Max ifitwe na Warner Bros.

The Idea of You yasohotse ku itariki 2 Gicurasi 2024 iri kwerekanirwa kuri Prime Video.

Ferrari izasohoka tariki ya 24 Gicurasi 2024, iri kugurishirizwa kuri Hulu.

Inkuru yayo itangirira mu mpeshyi yo mu 1957. Enzo Ferrari nyiri uruganda rukora imodoka zo mu bwoko bwa Ferrari, yahuye n’ubukene bukabije.

We n’umugore we Laure bagize ikibazo cy’umwenda wa banki ishaka guteza cyamunara ubutunzi baruhiye mu myaka 10 yari ishize bahereye hasi.

It is the summer of 1957. Behind the spectacle of Formula 1, ex-racer Enzo Let it Be izagurishirizwa kuri Disney+. Ni filime mbarankuru izasohoka ku itariki 8 Gicurasi 2024.

He Went That Way

Iyi filime ishingiye kuri Jacob Elordi na Zachary Quinto. Inkuru yayo igaruka ku muntu wanditse izina mu gutoza amatungo witwa Dave Pitts. Mu rugendo rw’iminsi itatu ahura n’umwicanyi Larry Lee Ranes. Iyi filime ikomoka ku gitabo cya Conrad Hilberry cyitwa Luke Karamazov.

Izasohoka ku itariki 17 Gicurasi 2024, icururizwe kuri Hulu, televiziyo yo muri Amerika icuruza filime ikaba ibarizwa muri Walt Disney.

Filime ni nyinshi ku buryo zose tutazigarukaho, ahubwo twarebye zimwe mu zidakwiriye kugucika yaba izasohotse n’izitegerejwe na benshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .