Uyu mubyeyi wamamaye muri filime zirimo “Amarira y’Urukundo” akinamo yitwa Fabiola ari umukunzi wa Manzi, avuga ko hari ibibazo yahuye nabyo byatumye abategura filime (Producers) bamutakariza icyizere bituma ajya kure ya sinema.
Fabiola ntasobanura neza icyo ikibazo yagize cyatumye atakarizwa icyizere gusa yabwiye Chita Magic ko umuryango n’ inshingano z’urugo ari kimwe mu byamutwaye umwanya.
Ati “Mbere na mbere mbanje gusaba aba-producer imbabazi , nsabye imbabazi n’abafana banjye , mu bihe bishize hari akantu kabayeho nsa n’aho aba producer bantakarije icyizere bacika imbaraga.”
Fabiola yavuze ko yatangajwe n’urukundo yagaragarijwe n’abakinnyi ba filime baje muri uyu mwuga nyuma ye, aho avuga ko bamwakiriye neza bamubwira ko baje muri muri aka kazi ariwe ubabereye icyitegererezo.
Uyu mubyeyi yari asanzwe akina ari umukobwa w’umunyempuhwe ugira imbabazi ariko yagarutse akina ari umugome cyane muri filim yiswe “Inkovu Series” ari yo nshya ari gukinamo.
Nyuma ya sinema Mukasekuru Hadidja Fabiola asanzwe akora imirimo ijyanye no guteka aho atekera abakoresheje ibirori , ubukwe, n’ibindi bitandukanye.
Kurikira ikiganiro kirambuye
Inshamake ya “Inkovu Series” izagaragaramo Fabiola
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!