00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ellen DeGeneres agiye kugaruka muri "Finding Nemo" yamugize icyamamare

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 26 April 2026 saa 09:30
Yasuwe :

Ellen DeGeneres wamamaye mu sinema i Hollywood, muri Amerika, agiye kongera gukina muri filime ya Finding Nemo mu gace gato gashya kayo. Azakina mu mwanya we yari asanzwemo nka Dory.

Nyuma y’uko mu 2021 akinnye muri iyi filimi, mu 2024 yahise asezera ku myidagaduro ndetse aranimuka ava i Hollywood yerekeza mu Bwongereza, aho yajyanye n’umuryango we kugira ahunge imyidagaduro yaho.

Yahoze anakora ikiganiro kuri televiziyo, akaba agiye kugaruka muri iyi filime nshya azakinamo akoresha ijwi rya Dory nk’uko amakuru ya Deadline abivuga. Dory uvugwa muri iyi filime ni ifi y’ubururu, ikinwa na Ellen, ikaba ikunze kuba mu nyanja cyane cyane iya Pacifique.

Yatsindiye igihembo cya Oscar, kiri mu bya mbere bikomeye ku Isi, abikesha gukina bwa mbere muri ubu buryo muri Finding Nemo mu mwaka wa 2003. Yasubiye kuyikinamo muri uwo mwanya inshuro nyinshi mu myaka yakurikiyeho. Nko muri 2016 yakinnye mu gace kayo ka ‘Finding Dory’. Kari mu za mbere zinjije akayabo ku Isi aho kinjije asaga miliyari y’Amadolari.

2021, uyu mukecuru w’imyaka 68, yanakinnye mu duce tw’iy’uruhererekane ya Pixar Popcorn, aho na bwo yakinnyemo nka ya fi ya Dory agakina yigana ijwi ryayo. Yanagaragaye mu ishusho ye bwite mu ya Kevin Hart yitwa True Story muri uwo mwaka.

Kuva mu 2022 ubwo yahagarika ikiganiro yakoraga cyitwa ‘The Ellen DeGeneres Show’, Ellen yagiye aca amarenga yo kuba kure ya Hollywood, cyane cyane nyuma yo kunugwanugwa kw’imikoranire mibi n’aho yakoreraga.

Ibi byabaye imwe mu ngingo yibanzeho mu 2024 mu kiganiro cye cy’urwenya yise ‘Ellen DeGeneres: For Your Approval’ cyacaga kuri Netflix. Nyuma, yakoreye igitaramo muri California ari na cyo yahise asezereramo imyidagaduro.

Nyuma y’imyaka itanu, Ellen DeGeneres agiye kugaruka muri Finding Nemo yamugize icyamamare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages