Ni mu gikorwa cyabereye muri Century Cinema Kigali, ku wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2025.
Ubwo iki gikorwa cyo kwerekana filime cyarangiraga, umugore wa Clapton Kibonge, Ntambara Mutoni Jacky, yafashe umwanya ashimira umugabo we bari bahagararanye imbere y’imbaga yari yitabiriye.
Mu magambo ye amuhanze amaso, yagize ati “Ndamushimiye yatubereye intwari nk’umuryango. Ntewe ishema no kumubona aha uyu munsi. Uri guhinduka umuntu udasanzwe, ntewe ishema nawe. Isezerano nguhaye, nzakuba hafi muri byose. Ikindi mu gihe cyose nzaba nkiriho, nzakomeza ngukunde.”
Uretse umugore wa Kibonge, Ramjaane Joshua watangiranye urugendo rwo gusetsa n’uyu mugabo mu myaka irenga 10 ishize, na we yafashe ijambo amushimira ubwitange yagize mu bihe byari bigoye.
Ati “Twatangiranye twambara nabi ariko dutanga ibyishimo byari byarabuze. Ibintu byagiye biba ntabwo byabaye ku mpanuka, ni ubuntu bw’Imana.”
Iyi filime Clapton yamuritse igaruka ku mugabo w’umukire witwa Abdulkalim ukunda umukobwa wo mu cyaro witwa Sifa, ariko ashaka kumureshya kubera ubuhehesi.
Uyu mugabo aza kujyana uyu mukobwa mu rugo iwe ashaka kujya aca umugore we inyuma, ariko umugore we atangira gutoteza Sifa harimo no kumwiriza ubusa.
Bigera aho Abdulkalim agafata ku ngufu Sifa amusanze mu bwogero, ariko umukozi we warindaga urugo arabimenya ari na we wahamagaye inzego z’umutekano zifunga uwo mugabo.
Nyuma yo gufungwa, umugore we atangira gutoteza Sifa, amusaba ko yazashinja umugabo we ko ashaka kwaka gatanya ngo azegukane imitungo bari bafite.
Nyuma yo gutabaza umuryango wa Sifa, Se aza kuzana na musaza we Rubyogo baje kumubohoza itotezwa, ariko bahageze basanga wa mugore wamutotezaga ari nyina wari waramutanye na musaza we bakiri abana.
Iyi filime igaragaramo abakinnyi ba filime barimo Clapton Kibonge ukina ari Rubyogo, Ngabo Leon [Njuga] ukina yitwa Sarigoma, D’Amour Selemani ukina ari Se wa Sifa yitwa Muzehe Kamakuba, Rava Nelly akina ari Zamu, Aime Gad agakina ari Polisi.
Iki gikorwa cyo kumurika iyi filime cyitabiriwe n’ibyamarare muri sinema nka Dr. Nsabii, Bamenya, Mama Sava, Rusine, Mitsutsu, Bahati Makaca n’abandi. Hari kandi n’abazwi mu bindi byiciro by’imyidagaduro nka DJ Pius, Junior Giti, RunUp na Director Gad.
Amafoto: Esther Yassip



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!