00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Clapton Kibonge yahaye umugore we impano y’imodoka

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 26 May 2024 saa 09:55
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge, yahaye impano y’imodoka umugore we Ntambara Jacky mu gikorwa yetuguye cyo gushima Imana ko yamurinze.

Clapton Kibonge mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024 nibwo yahuye n’inshuti n’umuryango ahazwi nka Kaso mu karere ka Kicukiro, ashima Imana ko yamurinze ubwo yari arwaye ibihaha.

Imodoka Kibonge yahaye umugore ye ni iyo mu bwoko bwa Tucson (2008) yakozwe n’uruganda rwa Hyundai.

Mu ntangiriro za Mutarama 2024 nibwo byamenyekanye ko Clapton Kibonge yabagiwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Yabazwe igihaha kuko cyari kirwaye.

Ubwo yari afashe ijambo ari gutanga ubuhamya, yavuze ko ashaka gushimira umugore we wamubaye hafi mu bihe by’ubukene n’uburwayi.

Ati “Uyu mugore yaranyihanganiye, yemeye kubana nanjye ndi umukene, ndwaye cyane yarihanganye. Nagize amahirwe sinapfa, Imana yarandinze none mu bushobozi buke namugenegeye impano y’imodoka.”

Clapton Kibonge yashimiye umugore we wamubaye hafi, amwizeza ko ibihe bigiye guhinduka kuko noneho yavuwe agakira.

Clapton Kibonge yahaye umugore we imodoka nk'ishimwe ry'uburyo atigeze amutererana
Iyi niyo modoka Clapton yahaye umugore we

Amafoto: Umucyo Studio


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .