Chris Hemsworth benshi bakunze gutazira Thor kubera filime yahuriyemo n’umugore we ’Thor: Love and Thunder’, mu butumwa yashyize kuri Instagram yagaragaje ko yanyuzwe n’uko yakiriwe muri Kenya.
Ati “Njye n’umuryango wanjye twagize urugendo rwiza muri Kenya, rumwe tudateze kwibagirwa , muzo twakoze zose.”
Uyu mukinnyi wa filime ufite inkomoko muri Australia yashimiye ibigo bitandukanye byabakiriye bikabatembereza ibyiza nyaburanga biri muri iki gihugu.
Chris Hemsworth na Elsa Pataky nawe usanzwe ari umukinnyi wa filime bafitanye abana batatu India Rose, Sasha na Tristan.
Uru ruzinduko bagiriye muri Kenya ruje nyuma y’aho Chris Hemsworth w’imyaka 39 afatiye akaruhuko muri sinema nyuma yo kumenya ko afite ibyago byo kurwara indwara ya Alzheimer yangiza ibice byibutsa by’ubwonko.
Chris Hemsworth yamenye ko afite iki kibazo nyuma yo gukorerwa isuzuma ry’ubuzima ryakozwe nyuma y’uduce tubiri twa filime y’uruherekane yitwa ‘Limitless’ igaruka kuri uyu mukinnyi wa filime.
Mu Gushyingo 2022, nibwo Chris Hemsworth yatangaje ko agiye gufata akaruhuko ko gukina filime.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!