Ku wa Gatanu, inzu yerekana filimi ikomeye cyane mu Mujyi wa Kigali, Century Cinema izerekana filimi ebyiri “The Judge” na “Gone Girl” ziri guca agahigo muri sinema y’iki gihe.
The Judge yakinwe na Robert Downey Jr. wagaragaye muri filimi zaciye agahigo nka Iron Man. Downey ari mu bakinnyi bazi gusetsa kandi bafite umwihariko wo gukundwa muri filimi bakinnyemo.
Gone Girl ni filimi ikozwe mu bwoko bw’amayobera ikinnye mu rurimi rw’Igifaransa rukunzwe na benshi.
The Judge
Muri iyi filimi, Robert Downey Jr., akina ari umufasha mu mategeko ukomeye mu mujyi, Hank Palmer, uba ugarutse ku ivuko aho akeka ko ise wari umucamanza(Robert Duvall) yiciwe. Ashaka kuvumbura icyihishe inyuma y’urupfu rw’ababyeyi be bikagenda binamuhuza n’umuryango we bari bamaze imyaka baraburanye.
Abakinnyi: Robert Downey Jr., Robert Duvall, Vera Farmiga, Vincent D’Onofrio, Billy Bob Thornton
Uwayitunganyije:David Dobkin
Igihe imara: Amasaha abiri n’iminota 21
Ubwoko: Ubuzima busanzwe, Irasekeje( Comedy)
GONE GIRL (isemuye mu Gifaransa)
Yizihiza imyaka itanu yari amaranye n’umugore we, Nick Dunne (Ben Affleck) yahamagaye polisi avuga ko umugore we yabiriwe irengero. Ariko polisi n’abanyamakuru bakomeje kumuhata ibibazo, baza kuvumbura ko Dunne wari usanzwe ari urugero rw’abagabo bitonda afite indi sura ahisha. Batangira kwibaza niba koko “Yaba yarishe umugore we”
Ishingiye ku nkuru mpimbano “Les Apparences” ya Gillian Flynn
Abakinnyi: Rosamund Pike ,Ben Affleck , Tyler Perry , Neil Patrick
Abayitunganyije: David Fincher , Dawn Swiderski
Igihe imara: Amasaha 2 n’iminota 29
Ubwoko: Amayobera ,itera amatsiko( Suspense) n’ubuzima busanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO