Burna Boy yavuze ko iyi filime izaba irimo abakinnyi b’amazina akomeye muri Nollywood, uruganda rwa sinema ya Nigeria.
Ni filime yayobowe na Asurf Oluseyi. Ni umuhanga mu kuyobora no gutunganya filime kuko afite igihembo cyo mu 2016 yegukanye abikesha filime yise ‘A Day with Death’.
Burna Boy muri filime ye afitemo inshingano zo kuba ari we uyoboye umushinga wose wa filime yise ’3 Cold Dishes’ irimo abakobwa batatu; Esosa, Fatouma na Giselle.
Ni abakobwa bakiri abangavu baba baragizweho ingaruka no kubacuruza aho basambanywa ntibishyurwe. Nyuma y’imyaka 13 bihuriza hamwe bakicuruza mu rwego rwo kwihorera ku bagabo.
Burna Boy azacuruza filime abinyujije muri sosiyete yitwa Spaceship Films, yatangije mu 2015. Ni sosiyete afatanyije na nyina, Bose Ogulu.
Mu kiganiro na Variety Magazine, Oluseyi wayoboye iriya filime yasobanuye ko iri muri filime nziza zabayeho mu mateka ya sinema yo muri Nigeria.
Ati “Iyi filime yerekana bya nyabyo uko abakobwa bacuruzwa, ni imwe muri filime nziza zabayeho muri Nigeria.”
Filime ya Burna Boy irimo abakinnyi bafite amazina azwi muri Nollywood nka Osas Ighodaro, Wale Ojo, Femi Jacobs, Ruby Akubueze, Britus Richard, Greg Ojefua n’abandi.
Ni filime kandi irimo abakinnyi bo hanze ya Nigeria nka Fat Toure na Maud Guerard bo muri Côte d’Ivoire. Izagaragaramo kandi Amelie Mbaye na Mentor Ba bo muri Sénégal.
Filime ya Burna Boy yatunganyijwe na sosiyete yitwa Black Mic Mac isanzwe imenyerewe mu kuyobora filime zo muri Afurika no muri Aziya.
Iyi filime ya Burna Boy yongeye guhuza abahanga mu gutunganya filime barimo Dube na Grobler bagize uruhare muri filime nyinshi zigurishirizwa kuri Netflix.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!