00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Angelina Jolie na Brad Pitt barushinze mu ibanga nyuma y’imyaka 9 babana

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 28 August 2014 saa 04:52
Yasuwe :

Kuwa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2014 nibwo Angelina Jolie n’umugabo Brad Pitt bambikanye impeta y’urudashira ariko babikora mu ibanga rikomeye.
Angelina Jolie w’imyaka 39 na Brad Pitt, 50, ubu ni umugabo n’umugore mu buryo bwemewe. Ubukwe bwabo bwabereye mu Bufaransa i Nice ahitwa Chateau Miraval.
Aba bombi, bageze mu Bufaransa ku munsi nyir’izina w’ubukwe. Bwabaye mu ibanga rikomeye ndetse ababutashye ni inshuti zabo magara. Abana babo batandatu(Maddox, Pax, Zahara, Vivienne, (…)

Kuwa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2014 nibwo Angelina Jolie n’umugabo Brad Pitt bambikanye impeta y’urudashira ariko babikora mu ibanga rikomeye.

Angelina Jolie w’imyaka 39 na Brad Pitt, 50, ubu ni umugabo n’umugore mu buryo bwemewe. Ubukwe bwabo bwabereye mu Bufaransa i Nice ahitwa Chateau Miraval.

Bageze mu Bufaransa kuwa Gatandatu

Aba bombi, bageze mu Bufaransa ku munsi nyir’izina w’ubukwe. Bwabaye mu ibanga rikomeye ndetse ababutashye ni inshuti zabo magara. Abana babo batandatu(Maddox, Pax, Zahara, Vivienne, Shiloh, Knox) ni bo bari baherekeje abageni.

Angelina Jolie na Brad Pitt barushinze mu ibanga nyuma y’imyaka 9 babana

Nyuma y’iminsi mike ya buki Jolie na Brad bamaze bizihiza ibirori byabo i Nice, bahise berekeza muri Malta gufata amashusho ya filime nshya bombi bagaragaramo yitwa By The Sea.

Brad asigaye yambara impeta y'isezerano

Biteganyijwe ko filime By The Sea izajya hanze mu mwaka wa 2016.

Urukundo rwabo ngo rwashinze imizi kubera filime bahuriyemo Mr & Mrs Smith

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages