Hifashishijwe internet, abakora umwuga wo gutunganya no gukora amafilimi mu Rwanda bishyiriye uburyo bwo gusangira ibitekerezo no kumenyekanisha ibyo bakora mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Ubwo buryo buzajya bukorerwa ku rubuga rwa internet: www.rwandafilm.org, abakora amafilimi mu Rwanda bazaba babasha kumenyekanisha amafilimi yabo hirya no hino ku isi.
Byongeye abafite ahantu hashobora gukodeshwa n’abakora amafilimi nabo bazaba babasha kuhagaragaza bakoresheje urwo rubuga.
Kwiyandikisha ngo ukore imenyekanisha ku rubuga www.rwandafilm.org bizarangirana n’ukwezi kwa Nzeri 2013, ubu bikaba bikorerwa ubuntu.
Kuwa 27 Nyakanga 2013, umunyamerika kazi Leah Warshawski azatangiza ku mugaragaro www.rwandafilm.org, akazaba anerekana Documentary Film yakoze yitwa “Finding Hillywood izerekanirwa mu Kiyovu ahitwa Heaven Restaurant and Bar.
Madamu Leah Warshawski agira ati ”Maze imyaka itanu nkora umwuga wo gufata amashusho mu Rwanda, muri icyo gihe cyose natunguwe n’udushya tugenda tugaragara muri filimi nyarwanda”.
Gahunda iteganijwe kuwa 27 Nyakanga 2013, kwinjira birasaba ubutumire. Kugira ngo usabe ubutumire cyangwa uhabwe amakuru ahagije kuri rwandafilm.org wakohereza ubutumwa ubicishije kuri [email protected]
Rwandafilm.org yakozwe ku bufatanye n’ibigo bitunganya bikanakora amafilimi birimo, Academy of Motion Picture Arts and Sciences, Inflatable film na Bpeace. Minisiteri ya Siporo n’Umuco ifatanyije na RDB bakaba bari gushakisha uburyo ruriya rubuga rwagirwa ahantu ho gucururiza ibihangano nyarwanda byose bikaza muri gahunda yo guhanga umurimo.



















TANGA IGITEKEREZO