00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi bakomeye ba filime muri Nigeria na Ghana bagiye kuza mu Rwanda

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 28 April 2014 saa 08:53
Yasuwe :

Abakinnyi bakomeye ba filimi muri Nigeria na Ghana, baragera i Kigali kuwa 30 Mata 2014,saa kumi na 45 ku isaha y’i Kigali, aho baje mu bikorwa byo kumenyenekanisha filime nshya igiye gusohoka, no kureba aho uruganda rwa sinema rugeze mu Rwanda.
Abakinnyi bazaza i Kigali ni Jackie Appiah wo muri Ghana na Prince David Osei wo muri Nigeria hamwe na Mr Andy Boyo ukuriye ishyirahamwe ry’abakora filime muri Nigeria.
Nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Andy Boyo, aba bakinnyi bazagera mu Rwanda (…)

Abakinnyi bakomeye ba filimi muri Nigeria na Ghana, baragera i Kigali kuwa 30 Mata 2014,saa kumi na 45 ku isaha y’i Kigali, aho baje mu bikorwa byo kumenyenekanisha filime nshya igiye gusohoka, no kureba aho uruganda rwa sinema rugeze mu Rwanda.

Abakinnyi bazaza i Kigali ni Jackie Appiah wo muri Ghana na Prince David Osei wo muri Nigeria hamwe na Mr Andy Boyo ukuriye ishyirahamwe ry’abakora filime muri Nigeria.

Nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Andy Boyo, aba bakinnyi bazagera mu Rwanda kuwa 30 Mata bategure kwerekana bwa mbere filimi nshya yitwa “Off the hook”, kuwa Mbere Gicurasi bajye muri Afurika y’Epfo, bazagaruke mu Rwanda kuwa 9 Gicurasi ari nabwo bazerekana bwa mbere filime “Off the hook” muri Century Cinema mu Mujyi wa Kigali.

Prince David Osei umwe mu bazaza i Kigali, ni umwe mu bakinnyi bato bahagaze neza muri sinema ya Nigeria. Uyu mukinnyi unakunzwe cyane mu Rwanda kubera agaragara kuri Televiziyo Africa Magic muri "About to wed", yakinnye muri filimi nyinshi ndetse akaba anakina muri "Off the Hook" bazaba baje kwerekana bwa mbere mu Rwanda.

Prince David Osei.

Muri iyi minsi kandi, Prince David Osei yatangiye gukina muri filimi z’i Hollywood muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho amaze gukina muri filimi ebyiri " The Dead " na " Nana is King".

Prince david Osei yatangarije IGIHE ko yifuje kuva cyera kuza mu Rwanda none inzozi ze akaba azikabije. Yagize ati: “Nashatse kuva cyera gusura u Rwanda. Umuntu wa nemera uko mwumva mu Rwanda, perezida w’ u Rwanda windashyikirwa. Mfite mu nzozi kuzakinira filime mu Rwnda, uru ruzinduko nkeka ko ruzamfasha kuzikabya.”

Imwe muri Filime z'i Hollywood Prince Osei akinamo.

Undi mukinnnyi uzaza mu Rwanda ni Jackie nawe ukina muri filime "Off the Hook" izerekanwa muri Century Cinema. We yatangarije IGIHE ko ategerezanyije amatsiko menshi gusura Kigali. Ati: “Ntegerezanyije amatsiko menshi , gusura Kigali no guhura n’abantu beza bo mu Rwanda.”

Jackie

‎
Andy Boyo, uzazana n’aba bakinnyi ayobora akanakora filimi muri Nigeria, ni nawe wayoboye "Off the Hook". Yavuze ko iyi filime uburyo ikinnyemo budasanzwe mu Rwanda kuko iri ku rwego rwo hejuru yaba mu mitegurire ndetse n’ibikinwamo. Yavuze ko iri mu bwoko bwa filime z’urukundo ariko zisetsa (Romantic Comedy), akaba yizeye ko Abanyarwanda bazayikunda.

Mu kwezi kwa Gashyantare nibwo Andy Boyo, yaje mu Rwanda mu bikorwa byo kwiga isoko no gushakisha uburyo habaho ubufatanye hagati y’abakora filime muri Nigeria n’abo mu Rwanda.

Andy Boyo

Kuza kwerekana filime "Off the Hook" nicyo gikorwa cya mbere kibaye nyuma y’uru ruzinduko Andy Boyo yagiriye mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages