Bamwe muri bo bamaze kwandika izina ku rwego mpuzamahanga, abandi bakaba bari guhindura uburyo sinema nyarwanda ibonwa n’Isi.
Sinema nyarwanda imaze kuba urubuga rugaragaza impano zitangaje z’abagore barimo abamenyekanye muri filime nyinshi zirimo Indoto, Seburikoko, Papa Sava, Maya na Trees Of Peace.
Dore bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwandakazi bagezweho muri sinema Nyarwanda mu 2025:
1. Ariane Vanessa
Benshi bamaze kumenya izina Maya, Umunyarwandakazi uyoboye abagezweho mu ruganda rwa sinema mu Rwanda. Yamenyekanye ubwo yakinaga nk’umukinnyi w’imena muri filime y’uruhererekane ya Maya.
Vanessa kandi yakinnye no mu zindi filime zakunzwe nka ‘The Bishop’s Family’, Ibanga, ‘City Maid’, ‘Ishusho ya Papa’ ndetse n’izindi zitandukanye.

2.Clenia Dusenge
Uyu mukinnyi wa filime yamamaye cyane ku izina rya ‘Madederi’, izina yahawe muri filime y’uruhererekane ya ‘Papa Sava’.
Clenia Dusenge yagaragaje ubuhanga bwe mu gukina filime abinyujije mu zindi yakinnye nka ‘Kaliza wa Kalisa’.

3. Nyambo Jesca
Ni umwe mu bakinnyi ba filime bakiri bato muri sinema nyarwanda gusa akaba amaze kwerekana itandukaniro rye, abinyujije muri filime yakinnye zatumye benshi bamumenya, nka ‘The Message’ na ‘Ibanga’.
Nyambo kandi yanavuzwe cyane mu myidagaduro ubwo yavugwagaho gukundana n’umubyinnyi Titi Brown bitewe no kugaragara kenshi bari kumwe.

4. Mutako Sonia
Uramutse usize izina Mutako Sonia mu bagezweho muri sinema nyarwanda, waba wigiza nkana. Uyu mubyeyi w’umwana umwe yabaye icyamamare binyuze muri filime zirimo ‘Indoto’, ‘Papa Sava’, n’izindi nyinshi.

5. Igihozo Nshuti Mireille
Uyu ni umwe mu bagaragaza ubuhanga mu gikina filime ndetse ari mu bakunzwe na benshi muri sinema yo mu Rwanda.
Kuba amaze kwamamara, abikesha filime yakinnyemo nka ‘Ishusho ya Papa’, na ‘Papa Sava’.

6. Ishimwe Reponse Swalla
Uyu na we ari mu bamaze kubica bigacika muri filime Nyarwanda, aho abifatanya no kugaragara mu ndirimbo z’abahanzi nka ‘Molomita’.
Ishimwe yakinnye muri filime zakunzwe nka ‘City Maid’, ‘The Bishop’s Family’ na ‘Inzira y’Umusaraba’.

7. Saranda Mutoni Olive
Uyu Munyarwandakaza yamaze kugaragaza ko ashoboye sinema nyarwanda. Yamenyekanye muri filime zirimo ‘Indoto’ na ‘The Behind’.
Saranda abangikanya gukina filimi n’ubusizi, kwandika filime n’indirimbo.

8. Cyuzuzo Muvunyi Ange
Ange afatanya gukina filime no kubyina imbyino gakondo. Yamamaye ubwo yakinaga nk’umukinnyi w’imena muri filime ‘Indoto’, nyuma yaho akina mu zindi zirimo ‘Iryamukuru’.

9. Bahavu Jeannette
Ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze igihe kitari gito bigaragaza muri sinema Nyarwanda. Uretse gukina filime, Bahavu aranazandika ndetse akanaziyobora. Yamamaye mu zirimo ‘City Maid’, ‘Inzozi’ na ‘Twins’.

10. Iradukunda Nadine Nana
Ni umukinnyi wa filime ugezweho muri sinema nyarwanda, ndetse yagaragaje ko afite ubushobozi bwo gukina mu buryo butandukanye abinyujije muri filime nka ‘The Pact’, ‘Maya’, ‘Behind’, ‘The 30 Days’ n’izindi nyinshi yakinnye mu bihe bitandukanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!