00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ras Kayaga na Trezzor bazataramana n’Abanyabutare kuri St Valantin

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 9 February 2012 saa 01:25
Yasuwe :

Itsinda ry’abahanzi baririmba mu njyana ya Rock, Trezzor, hamwe n’umuhanzi uririmba mu njyana ya Reggae, Ibrahim Nahimana uzwi cyane ku izina rya Ras Kayaga cyangwa Maguru bazifatanya n’Abanyabutare mu kwishimira umunsi w’abakundana ”Valentin’s Day”.
Iki gitaramo cyiswe Valentine’s Day Promotion kizaba tariki ya 14 Gashyantare guhera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (17h30’), mu Mahumbezi Club, inyuma ya Stade Kamena.
Mu kiganiro na Yves Kana, umwe mu bagize itsinda rya Trezzor yavuze (…)

Itsinda ry’abahanzi baririmba mu njyana ya Rock, Trezzor, hamwe n’umuhanzi uririmba mu njyana ya Reggae, Ibrahim Nahimana uzwi cyane ku izina rya Ras Kayaga cyangwa Maguru bazifatanya n’Abanyabutare mu kwishimira umunsi w’abakundana ”Valentin’s Day”.

Iki gitaramo cyiswe Valentine’s Day Promotion kizaba tariki ya 14 Gashyantare guhera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (17h30’), mu Mahumbezi Club, inyuma ya Stade Kamena.

Mu kiganiro na Yves Kana, umwe mu bagize itsinda rya Trezzor yavuze ko iri tsinda riri gukora ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo kwitegura gushyira hanze Album yabo ya mbere bise “On Campus” izajya hanze mu mezi make.

Kana yavuze kandi ko bahisemo kujya bakora ibitaramo nk’ibi bifatanya n’Abanyabutare, aho bakorera ubuhanzi bwabo, mu kubafasha kwishimira umuziki wa Rock. Kana akavuga kandi ko banateguye kuzaririmbana n’abandi bahanzi nka Maguru, mu rwego rwo kuzashimisha n’abakunda injyana ya Reggae.

Muri iki gitaramo kandi bateganya kuzaba bari kumwe n’abandi bahanzi nka Summer Peter, Ras Muda (Beat of the Heart), Tona n’abandi benshi.

Aba bahanzi kandi bateganya kuzatanga impano ku bakundanda (couple), kubyinana n’abafana baje mu matsinda (couple), n’ibindi. Igitaramo kizaba Tariki ya 14 Gashyantare 2012, mu Mahumbezi Club, inyuma ya Stade Kamena, guhera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (17h30’).

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages