00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Young Grace na G-Bruce bahumurije abana bashenguwe n’amateka

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 11 April 2013 saa 05:24
Yasuwe :

Young Grace, umwe mu bahanzikazi bakora Hip Hop mu Rwanda, afatanyije na G-Bruce uririmba mu njyana ya R&B, bashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo bakoranye bise “Ihorere mwana”, igamije guhumuriza abana bagizweho ingaruka n’amateka mabi ya Jenoside.
Nyuma yo gusubiza amaso mu gihe gishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Young Grace asanga hari abana benshi babayeho mu bibazo bikomeye basigiwe n’aya mateka atazibagirana na rimwe ku isi, bityo afatanya na G-Bruce gukora (…)

Young Grace, umwe mu bahanzikazi bakora Hip Hop mu Rwanda, afatanyije na G-Bruce uririmba mu njyana ya R&B, bashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo bakoranye bise “Ihorere mwana”, igamije guhumuriza abana bagizweho ingaruka n’amateka mabi ya Jenoside.

Nyuma yo gusubiza amaso mu gihe gishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Young Grace asanga hari abana benshi babayeho mu bibazo bikomeye basigiwe n’aya mateka atazibagirana na rimwe ku isi, bityo afatanya na G-Bruce gukora indirimbo ibahumuriza.

Asobanura impamvu bakoze"Ihorere mwana", Young Grace yagize ati, “Iyi ndirimbo nayikoranye na G-Bruce dushaka guhumuriza abana bahuye n’ibibazo bikomeye kubera amateka mabi banyuzemo bakiri abana, bakaba babayeho mu bibazo kandi mu burenganzira bwabo bagomba kurerwa, bagateteshwa, bagakurira mu miryango ariko bakaba barabuvukijwe.”

Iyi ndirimbo ‘Ihorere mwana’ igamije kwereka abo bana ko nyuma y’umwijima n’agahinda bahuye, bitewe no kubura ababyeyi n’abavandimwe babo bishwe, hari icyizere ko umucyo uzabamurikira mu gihe bifitiye icyizere cyo kubaho neza ejo hazaza.

Yirebe hano:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages