Kuri uyu wa Gatanu Tariki 29 Kamena 2012, Umuhanzi Tuyisenge Jean De Dieu yasohoye indirimbo “Philosophie”yakoranye akanakorerwa na Producer Aaron Niyitunga muri studio ye yitwa “East African Sound” ikorera i Remera.
Iyi ndirimbo yatubwiye ko ari iyo ubwigenge, ngo kuko izifashishwa ku munsi mukuru wo kwizihiza imyaka mirongo itanu ishize u Rwanda rubonye ubwigenge.
Ubwo Tuyisenge yaganiraga na IGIHE yayitangarije ko iyi ndirimbo itanga ubutumwa bwuzuzanya n’ubw’iyo aherutse gusohora yitwa “Unkumbuje u Rwanda”. Yavuze ko “Unkumbuje u Rwanda” ivuga ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho, “Philosophie” ikaba ivuga uburyo bwo kubishyigikira.
Bumwe muri ubwo buryo yatangarije IGIHE harimo Gukorera ku mihigo, Kubumbatira ubusugire bw’igihugu, Kuringaniza urubyaro ndetse na Gukangurira abashoramari gushora imari mu ngufu z’amashanyarazi ngo ku buryo umubare nteganywa w’Abanyarwanda bazaba bafite umuriro w’amashanyarazi uzagerwaho.
Yatangarije IGIHE kandi ko iyi ndirimbo yayihimbye mu gihe kingana n’amezi abiri, Aaron akayimukorera mu minsi ibiri gusa. Aaron ngo kandi amaze kumukorera indirimbo enye zose nta kiguzi.
Uretse iyo ndirimbo,Tuyisenge yanasohoye amashusho y’indirimbo ye “Uburezi bufite ireme”, avuga ko kandi no kuwa kabiri utaha azashyira hanze amashusho y’iyitwa “Burera nziza”.
Tuyisenge ni umuhanzi Nyarwanda wamenyekanye kubera indirimbo “Tora Kagame”, ubu afite itorero rimufasha kubyina izo ahanga, akunze guhimba indirimbo zijya zifashishwa mu bikorwa rusange by’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO