N’ubwo amaze amezi atatu gusa apfushije umwana yari akimara kwibaruka, ku cyumweru ku wa 4 Ugushyingo, umuhanzikazi uririmba indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana Tonzi yamuritse umuzingo we wa gatatu yise “Izina ryiza”, mu gitaramo cyari cyahurije abahanzi batandukanye bo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba muri Serena Hotel.
Tonzi yamuritse umuzingo we mu gitaramo cyiswe East Africa live Gospel Concert cyitabiriwe n’antu batandukanye baba abo muri Leta nka Minisitiri w’Umuco na Siporo Protais Mitali n’umunyamabanga we uhoraho, Makuza Laurent, ab’amatorero nka Apostle Mignone, umuyobozi w’umuryango w’ivugabutumwa w’abagore, Se ubyara Tonzi n’abandi.
Tonzi yaje imbere y’abitabiriye igitaramo yambaye neza cyane mu myenda ikoze mu magunira.
Tonzi yatangaje ko bitari bimworoheye gutegura igitaramo akiri mu gahinda k’umwana we, ariko na none ngo ashima Imana ko yabashije kuvuga ubutumwa mu gihe hari ababoanaga ko yagomba kuba akiri mu kababaro.
Ati ”muri Yesu ntakubabara, ndashimira abantu bakomeje kumba hafi no kumfasha, nkashima umwuka wera untera inkunga nkuru. N’umugabo wanjye nkunda cyane, ndagukunda mugabo wanjye”.
East Africa live Gospel Concert yari yitabiriwe n’abandi bahanzi benshi barimo n’abo mu bihugu byo mu mu karere u Rwanda ruherereyemo, harimo Cubaka Justin wafunguye igitaramo, itsinda ry’abasore n’inkumi babyinira Imana the Blessing, Dudu wari waturutse mu Burundi, The Voice baturutse Tanzaniya, Judith Babirye na Pastor Murili.
Minisitiri w’umuco na Siporo, Protais Mitali, witabiriye igitaramo yashimiye Tonzi ku butwari yagize bwo kugitegura neza kandi yari avuye mu byago.
Mitari yihanganishije Tonzi, amusaba kuzazana igikombe cya Kora Award kuko nawe ari mu bahamagawe kuzahatanira ibyo bihembo.
Ku ikubitiro Apostle Mignone ni we wafunguriye abandi kugura umuzingo wa gatatu wa Tonzi ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, yemera no gutera inkunga iki gitaramo amadolari y’Amerika 100 mu gihe cy’amezi atandatu kugira ngo kizabe n’umwaka utaha, Bayigamba Robert ayigura ibihumbi 500 naho Assoumpta Kalibata ayigura ibihumbi 200.
Abayishaka ku isokonabo bashobora kuyibona, kuko ubu iri gucuruzwa ku bihumbi bitanu.



















TANGA IGITEKEREZO