00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yatanze ubutumwa mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 9 April 2013 saa 07:50
Yasuwe :

Mugisha Benjamin uzwi cyane ku izina rya The Ben umwe mu bahanzi bazamuye injyana ya R&B mu Rwanda, nyuma y’aho kuri ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatanze ubutumwa ku banyarwanda bose bwo kwihangana muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. The Ben yavuze ko Abanyarwanda bagomba gufata iya mbere bahindura amateka mabi igihugu cyanyuzemo.
Aganira na IGIHE, The Ben yagize ati ”Amahano yagwiririye igihugu cyacu ntazongere kubaho ukundi, kandi ahanini (…)

Mugisha Benjamin uzwi cyane ku izina rya The Ben umwe mu bahanzi bazamuye injyana ya R&B mu Rwanda, nyuma y’aho kuri ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatanze ubutumwa ku banyarwanda bose bwo kwihangana muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. The Ben yavuze ko Abanyarwanda bagomba gufata iya mbere bahindura amateka mabi igihugu cyanyuzemo.

Aganira na IGIHE, The Ben yagize ati ”Amahano yagwiririye igihugu cyacu ntazongere kubaho ukundi, kandi ahanini urubyiruko nirwo rwagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, rero mureke duhurize imbaraga zacu hamwe tuzamure igihugu cyacu twiteza imbere bityo kirusheho kwiyubaka. Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga, duharanire kwigira dutegura ejo hacu heza hazaza."

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages