Nyuma y’aho umuhanzi Senderi International Hit agaragaye mu bahanzi 11 bazahatana mu irusahanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 3 (PGGS3), yashyize ahagaragara ko icyo yakoresha miliyoni 24 zizahembwa uzegukana irushanwa harimo no gufasha ikipe ya Rayon Sports.
Senderi International Hit aganira na IGIHE yavuze ko ngo yegukanye izo miliyoni 24, yabanza agatangamo kimwe cya cumi mu rusengero, ubundi akagurira ikipe ya Rayon Sports ba rutahizamu babiri bo muri Nigeria cyangwa muri Zambia (atavuze amazina).
Senderi avuga ko bibaye yakwegera abayobozi ba Rayon Sport bakumvikana abakinnyi bakenewe, ariko we ngo yahitamo ba rutahizamu babiri bakomoka muri Nigeria cyangwa muri Zambia kuko ngo abona muri ibyo bihugu baba bashoboye.
Senderi akomeza avuga ko ibyo avuga yabigize umuhigo, ati “Njyewe Senderi, imvugo niyo ngiro. Iyo uri intore ntabwo utezuka ku ijambo wavuze. Hari amagambo nabwiye Imana, ko nintwara Guma Guma, hari abakinnyi babiri nzagurira Rayon Sports, no kuri ayo mafaranga nzatangamo n’icya cumi aho nsengera ku rusengero rw’Abaporotesintanti i Remera.”
Avuga ko mu gihe atagitwara akabona miliyoni esheshatu zigenerwa uwitabiriye amarushanwa nabwo atazabura gushimira Imana ayigenera icya cumi.
Abajijwe niba ibyo avuga atari inzira yo gushakira amanota mu bafana ba Rayon Sports, Senderi yasubije ati “Abafana ba Rayon Sports ni abanjye ndabasanganywe kandi mu mwaka w’2000 nabahimbiye n’indirimbo yitwa ‘Abareyo’ … Iyo ndirimbo yantwaye miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri.”
Ni ku nshuro ya mbere uyu mufana wa Rayon Sport, Senderi International Hit atorerwa kuba umwe mu bahanzi bahatanira ibihembo bya Primus PGGS.



















TANGA IGITEKEREZO