Iby’urukundo rwa Rihanna na Chris Brown birarushaho kugaragaza ko bongeye gusubirana ndetse ko batacyitaye ku bavuga ku by’urukundo rwabo rwigeze kuzamo agatotsi.
Rihanna yashyize hanze ifoto ya Chris Brown amuryamiye ku buriri; yambaye ipantalo gusa ku wa gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2012.
Rihanna yaje kongera gushyira hanze ifoto ye nawe yambaye ubusa hejuru asa n’uri kwambara ishati.
Rihanna yanagaragaje kandi andi mafoto y’uko bagiranye ibihe byiza mu Bubiligi cyane cyane mu tubyiniro n’amahoteri by’aho mu bitaramo arimo byitwa 777 (ibitaramo birindwi mu minsi irindwi mubihugu birindwi).
N’ubwo urukundo rwabo rurushaho gusubirana itoto, bamwe ntibabyumva neza, hari amwe mu makuru yavugaga ko Chris hari igitaramo yagombaga gukorera muri Amerika y’Amajyepfo i Guyana ku wa 26 Ukuboza, ariko kikaba cyarahagaritswe biturutse ku kuba Chris Brown yarahohoteye Rihanna mu 2009.



















TANGA IGITEKEREZO