00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Rafiki wa 2006 ni we ukiriho ariko waretse CD”

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 11 November 2012 saa 04:53
Yasuwe :

Rafiki arahakana ko yazimye nk’uko abantu bakunze kubivuga ahubwo ko bakabaye bishimira intambwe nini yateye yo kuva ku kuririmbira kuri CD akajya ku muziki w’umwimerere (live music).
Mu kiganiro twagiranye na Rafiki, umwe mu bahanzi bafatwaga nk’ibihangange mu muziki wo mu Rwanda mu myaka ya 2005, 2006 na 2007, yadutangarije ko yasanze ntacyo bimaze kwitwa umwami wa muzika nyamara uririmbira kuri CD.
Yagize ati “Sinasubiye inyuma kuko icyo gihe nakoreshaga CD ariko ubu ndi live musician (…)

Rafiki arahakana ko yazimye nk’uko abantu bakunze kubivuga ahubwo ko bakabaye bishimira intambwe nini yateye yo kuva ku kuririmbira kuri CD akajya ku muziki w’umwimerere (live music).

Mu kiganiro twagiranye na Rafiki, umwe mu bahanzi bafatwaga nk’ibihangange mu muziki wo mu Rwanda mu myaka ya 2005, 2006 na 2007, yadutangarije ko yasanze ntacyo bimaze kwitwa umwami wa muzika nyamara uririmbira kuri CD.

Yagize ati “Sinasubiye inyuma kuko icyo gihe nakoreshaga CD ariko ubu ndi live musician (umunyamuziki w’umwimerere). Kandi ntiwaba King (umwami) wa music (umuziki) ukora playback (uririmbira kuri CD). Ubu dufite na band yacu numva ko byahaye isomo n’abandi bahanzi bashaka gutera imbere.”

Gusa ngo izi mpinduka hari abatarazakira kuko n’ubwo ubu arimo gukora cyane ibihangano bye bitabona umwanya uhagije kuri za Radiyo.

Rafiki asanga no kuba umubare w’abahanzi wariyongereye harimo n’abateza akavuyo mu by’ukuri atari abahanzi nyabo, hakiyongeraho ko nta muco wo guteza imbere abahanzi bakuru uhari.

Yagize ati “Kandi mu by’ukuri icyo ni ikibazo gikomeye kuko abahanzi bafite uburambe ni bo bashobora gukura umuziki wacu mu byo gushishura kuko baba bashaka umwimerere.”

Rafiki mu minsi ishize yagize impanuka, ariko aratangaza ko ubu yakize neza nta n’ingaruka zikomeye yamusigiye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages